RFL
Kigali

Saddam Juma Ibrahim mu bakinnyi 26 ba Uganda bitegura CECAFA

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:28/11/2017 12:23
0


Saddam Juma Ibrahim ukina hagati muri KCCA FC mu cyciro cya mbere muri Uganda ari mu bakinnyi 26 bahamagawe na Moses Basena kugira ngo bitegure imikino ya CECAFA iteganyijwe kuva kuwa 3-17 Ukuboza i Nairobi mu gihugu cya Kenya.



Saddam Juma yahamagawe muri iyi kipe nyuma y’igihe yari amaze adahamagarwa bitewe n’ikibazo cy’imvune yari yaragize mu mpera za shampiyona y’umwaka w’imikino 2016-2017.

Mu bakinnyi 26 bahamagawe, Juuko Murushid ukinira Simba SC muri Tanzania ni we mukinnyi rukumbi ukina hanze ya Uganda bitabaje mu gihe bafite intego yo gutegura ikipe bazitabaza mu mikino ya CHAN 2018. Biteganyijwe ko abakinnyi bahamagawe bagomba gutangira imyitozo kuri uyuwa Gatatu tariki 29 Ugushy9ingo 2017.

Sadam Ibrahim Djuma wa KCCA yumvana na Hitimana Omar wa Pepinieres FC

Saddam Juma Ibrahim ubwo yari ku kibuga cya Mumena muri Nyakanga 2017 mu mukino wa gishuti

Dore abakinnyi 26 bahamagawe:

Abanyezamu: Isma Watenga (Vipers SC), Benjamin Ochan (KCCA FC), Nicholas Sebwato (Onduparaka FC) Ikara Tom (Kirinya Jinja SS)

Abandi bakinnyi: Wadada Nicholas (Vipers SC), Kiyemba Ibrahim (Sc Villa Jogoo), Isaac Muleme (KCCA FC), Aggrey Madoi (Police FC), Juuko Murushid Simba-Tanzania), Timothy Awanyi (KCCA FC), Savio Kabugo (Proline FC), Bernard Muwanga (Sc Villa Jogoo), Tom Masiko (Vipers SC), Mutyaba Muzamiru (KCCA FC), Tadeo Lwanga (Vipers SC), Albert Mugisa (Police FC), Karisa Milton (Vipers SC), Mucureezi Paul (KCCA FC), Allan Kateregga (KCCA FC), Allan Kyambadde (Sc Villa Jogoo), Nelson Senkatuka (Bright Stars FC), Derick Nsibambi (KCCA FC), Hood Kaweesa (Police FC), Batte Seif (Bright Stars FC), Saddam Juma (KCCA FC), Daniel Isiagi (Proline FC), Basse Methodious (Mbarara City FC).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND