Ingabire Habibah ni umunyarwandakazi uhagarariye u Rwanda mu marushanwa ya Miss Supranational, ririmo kubera muri Pologne. Kamwe mu duce tw'iri rushanwa gakorwa abahatana biyerekana bambaye umwambaro wo kogana uzwi nka ‘Bikini’
Mu minsi ishize, abanyarwandakazi bitabiraga amarushanwa y'ubwiza mpuzamahanga bangaga kwambara Bikini. Ingabire Habibah we ntiyigeze abitindaho kuko yahisemo kwambara uyu mwenda batambuka kuri Piscine biyerekana agace kazwi nka “Swimsuit Preliminary Competition” kakinwe kuri uyu wa mbere Tariki 27 Ugushyingo, 2017.
Ubwo yahagurukaga mu Rwanda ndetse no mu gihe cyabanje mbere yuko agenda Ingabire Habibah yakunze kwihunza ibijyanye n’iki kibazo agatangaza ko ataramenya neza niba azambara Bikini cyangwa atazayambara. Ibirori byo gutangaza uzatsindira ikamba rya Miss Supranational biteganyijwe tariki 1 Ukuboza 2017.
HABIBAH ubwo yatambukaga
REBA HANO AMASHUSHO Y'ABA BAKOBWA BAMBAYE BIKINI
TANGA IGITECYEREZO