RFL
Kigali

Mu 1940 Bruce Lee yaravutse: Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:27/11/2017 11:37
0


Uyu munsi ni kuwa 1 w’icyumweru cya 48 mu byumweru bigize umwaka tariki 27 Ugushyingo, ukaba ari umunsi wa 331 mu minsi igize umwaka hakaba habura iminsi 34 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1895: Mu mujyi wa Paris mu Bufaransa ahitwa Club ya Suwede na Norvege, Alfred Nobel yasinye icyifuzo cye cya nyuma cyo kuzashyiraho igihembo cya Nobel ariko bikaba nyuma y’uko yitabye Imana.

1968: Penny Ann Early, niwe mugore wa mbere wakinnye umukino wa basketball mu buryo bw’umwuga muri shampiyona ya Amerika ubwo yakiniraga ikipe ya Kentucky Colonels mu mukino wari wabahuje na Los Angeles Stars.

1991: Akanama gashinzwe umutekano k’umuryango w’abibumbye kasinye itegeko numero 721 rishyiraho umutwe w’ingabo zo gucunga amahoro mu gihugu cya Yugoslavia cyari cyarayogojwe n’intambara.

1992: Ku nshuro ya 2 mu mwaka umwe, igisirikare cya Venezuela cyagerageje guhirika ku butegetsi perezida Carlos Andres Perez.

Abantu bavutse uyu munsi:

1701Anders Celsius, umuhanga w’umunyasuwede akaba ariwe wavumbuye igipimo cy’ubushyuhe cya Celcius kikanamwitirirwa, nibwo yavutse aza gutabaruka mu 1774.

1874: Chaim Weizmann, perezida wa mbere wa Israel nibwo yavutse aza kwitaba Imana mu 1952.

1894Konosuke Matsushita, umushoramari w’Umuyapani akaba ari we washinze uruganda rukora ibikoresho by’ikoranabuhanga (cyane cyane amaradiyo na televiziyo) rwa Panasonic nibwo yavutse aza gutabaruka mu 1989.

1939: Laurent Desire Kabila, wabaye perezida wa Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo nibwo yavutse aza kwitaba Imana mu 2001.

1940Bruce Lee, umukinnyi wa filime akaba yari n’umuhanga mu mirwano w’umunyamerika ufite inkomoko mu Bushinwa nibwo yavutse aza kwitaba Imana mu 1973.

1942: Jimi Hendrix, umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo akaba yari n’umuhanga mu gucuranga guitar w’umunyamerika nibwo yavutse aza kwitaba Imana mu 1970.

1945Barbara Anderson, umukinnyikazi wa filime w’umunyamerika nibwo yavutse.

1954: Arthur Smith, umukinnyi wa filime zisekeje w’umwongereza nibwo yavutse.

1956William Fichtner, umukinnyi wa filime w’umunyamerika nibwo yavutse.

1964: Roberto Mancini, umutoza w’umupira w’amaguru w’umutaliyani nibwo yavutse.

1973: Twista, umuraperi w’umunyamerika nibwo yavutse.

1981Bruno Alves, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyaportugal nibwo yavutse.

1981: Matthew Taylor, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza nibwo yavutse.

1982David Bellion, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umufaransa nibwo yavutse.

1985: Thilo Versick, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umudage nibwo yavutse.

1986: Xavi Torres, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya Espagne nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1811Andrew Meikle, umukanishi w’amamashini w’umunya Ecosse akaba ariwe wakoze imashini ihura imyaka yaratabarutse ku myaka 92 y’amavuko.

1894: Johanna von Puttkamer, umudagekazi akaba yari umugore wa Otto von Bismarck yitabye Imana ku myaka 70 y’amavuko.

1967Léon M'ba, perezida wa mbere wa Gabon yaratabarutse ku myaka 65 y’amavuko.

1975Ross McWhirter, umunyamakuru w’umwongereza akaba umwe mu bashinze igitabo cya Guinness de Records cyandikwamo ibintu n’abantu bidasanzwe ku isi yaratabarutse ku myaka 50 y’amavuko.

2011: Gary Speed, uwari umutoza w’umupira w’amaguru wo muri Pays des Gales yitabye Imana ku myaka 42 y’amavuko.

2012: Pascal Kalemba, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umukongomani yitabye Imana ku myaka 33 y’amavuko.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND