RFL
Kigali

Teta Sandra yiyemeje kuba intangarugero kuri social media nyuma yo guhabwa igihembo cya ‘Female Social Media Influencer’

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:27/11/2017 12:01
0


Ku wa gatandatu, tariki 25 Ugushyingo 2017 nibwo hatanzwe ibihembo bya 'Smart Services Awards'2017 ku bantu batandukanye bakoze neza mu mwaka w’2017 ndetse na bimwe mu byamamare byitwaye neza kurusha ibindi. Teta Sandra uherutse kwinjira muri Label ya ‘The Mane’ yatsindiye igihembo cya ‘Female Social Media Influencer’



Nyuma y’uko Teta Sandra atwaye iki gihembo, Inyarwanda.com yamwegereye imubaza uko yakiriye iki gihembo, n’akanyamuneza kenshi asubiza agira ati “Nabyakiriye neza, ndumva ko ari iby’agaciro kuba abantu bashobora kuba barecognizinga (baha agaciro) ibikorwa byawe cyane cyane ko ibikorwa byanjye bikorerwa cyangwa byamamarizwa kuri social media. Abantu benshi bumvako social media ari for fun, ari ukwishimisha ariko at the end of the day hari abazikoreraho akazi, bakamenyekanisha ibikorwa byabo. Kuri njyewe ni iby’agaciro kuba mbonye ino Award yo kuba ninfluancinga abantu kuri Social media ni nacyo mparanira kurusha amafaranga kuba hari abatera ikirenge mu cyanjye.”

Teta Sandra

Teta Sandra yatsindiye igihembo cya Instagram Female Influencer 

Tumubajije uko yabonaga abo bari bahanganye aribo: Kate Payton, ShadyBoo, Miss Vanessa na Gisele yemeza ko bitari byoroshye na gato. Yagize ati“Abantu bari barimo, barakora cyane kandi barakomeye. Ntago byari byoroshye kandi burya competition nziza ni irimo abantu bakomeye. Bigufasha kubona ko ubasha…”

Sndra Teta avuga ko kugira ngo atware iki gihembo Label ya The Mane aherutse kwinjiramo yarabigizemo uruhare kuko yamufashije mu bukangurambaga (campaign) kugira ngo atorwe.

Teta Sandra

Teta Sandra yishimiye cyane guhabwa iki gihembo

Teta Sandra avuga ko n’ubwo abantu benshi bakunze kwibeshya ku bakoresha imbuga nkoranyambaga cyane nk’uko we abikora ndetse na bagenzi be hahataniraga iki gihembo, bakabafata ukuntu kutari kwiza yemeza ko hari byinshi byiza bakora kandi banabera benshi urugero. Yongera ho ko agiye kurushaho kugaragaza impinduka.

 “Ngiye kurushaho guhindura uburyo bwo gukoresha social media in the right way, ndusheho kubera benshi urugero rwiza mbakangurira gukora ibikwiye kuko ikoreshejwe nabi yakwangiza byinshi, inakoreshejwe neza yateza imbere benshi”-Sandra Teta

Teta Sandra

Mu bihembo Teta Sandra yahawe harimo na casquet ya Yego Moto

Amafoto: Iradukunda Desanjo_Inyarwanda Ltd.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND