RFL
Kigali

UGANDA: Nyuma y'aho Teta Sandra na Miss Vanessa bahinduye amatariki y’igitaramo cyabo bongeye Navio mu bazataramira abantu

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:24/11/2017 10:35
1


Iki gitaramo cyo gutaramira abatuye umujyi wa Kampala cyari giteganyijwe kuba tariki 18 Ugushyingo 2017 ariko Sandra Teta na Vanessa baza kugisubika bagishyira tariki 2 Ukuboza 2017.



Iki gitaramo Teta Sandra agiye gukorera mu mujyi wa Kampala yacyise ‘Gold Glam Party’ aho we na Miss Vanessa batumiye umuhanzi wo muri Nigeria uzasusurutsa abazacyitabira barimo umuhanzi wamamaye ku izina rya Mc Galaxy waje kwiyongeraho umuraperi Navio ku rutonde rw’abazataramira abazitabira iki gitaramo.

Teta Sandra abajijwe impamvu yahisemo Kampala kuba ariho asubukurira ibikorwa bye byo gutegura ibitaramo uyu mukobwa yabwiye Inyarwanda.com ko yabitewe n'uko hari igitaramo yigeze kuhategurira mu myaka yashize bityo akaba yari afite abantu benshi bamusaba kongera gutegura igitaramo nk’icyo yigeze gukora, icyakora ngo no mu Rwanda ni vuba cyane ko yongeye gusubukura ibikorwa bye.

teta

Iki gitaramo cya Teta kizabera mu mujyi wa Kampala ahazwi nka Club Play kizaba cyihagazeho kuko kwinjira itike izaba ari 200.000 by’amashilingi na 750.000 by’amashilingi mu myanya y’icyubahiro harimo n’icyo kunywa.

Aba bakobwa bombi baherukaga guhuriza ku gitaramo kimwe bateguye umwaka ushize wa 2016 ubwo bateguraga icyo bise 'Industry Night' iki kitagenze neza ijana ku ijana kuko kititabiriwe cyane ndetse n'abatumiwe ntibabashe kuhagera bose.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    thanks my name is acc chairman





Inyarwanda BACKGROUND