Ikipe ya APR Men Basketball Club yageze mu mikino ya kimwe cya kabiri cy’irangiza cy’imikino ibanziriza shampiyona (Pre-season Tournament) itsinze Patriots BBC amanota 76-69 mu mukino usoza iyo mu itsinda rya mbere (A).
Uyu mukino watangiye Patriots BBC igaragaza ubukazi kuko agace ka mbere yasaruyemo amanota 22 kuri 18 ya APR BBC. Agace ka kabiri nibwo APR BBC yatangiye gutanga ibimenyetso by’uko ishobora kuba itari agafu k’imvugwa rimwe kuko yatsinzemo amanota 16 ku icyenda (9) ya Patriots BBC.
Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye APR BBC iri imbere n’amanota 34 kuri 31 ya Patriots BBC yari imaze igihe yarigaruriye APR BBC mu marushanwa yose.
Agace ka gatatu k’umukino kasize amakipe yombi anganya amanota 53-53. Aha byasabaga ko buri kipe isa naho itangiriye kuri zero kuko bose bari bafite amahirwe angana yo gutahana amanota abiri y’umunsi.
Habura umunota umwe n’amasegonda 40 (1’40”), ikipe ya APR BBC yari imaze gushyitsa amanota 71 kuri 66 ya Patriots BBC. Byakomeje muri uwo mujyo wari uyobowe na APR BBC, birinda bigera aho hari hasigaye amasegonda 14” ikipe ya APR BBC iri imbere n’amanota 76-69. Muri ayo masegonda nta kipe yarebye mu nkangara bituma umukino urangira gutyo.
Aganira n’abanyamakuru, Aime Kalim Nkusi umutoza mukuru w’ikipe ya APR BBC yavuze ko igihe kigeze kugira ngo APR BBC nayo isuburane imbaraga uahoranye kandi ko nawe nk’umutoza atari insina ngufi ahubwo ko aje guhatana n’abandi.
Mu magambo ye yagize ati “ Navuga ko mbere yuko twinjira mu mikino y’uyu mwaka twaguze abakinnyi bakomeye kandi nizera ko kugeza ubu APR BBC ari ikipe ije guhatana nk’uko byahoze mu myaka yashize. Ntabwo ndi insina ngufi kuko njye guhatana n’abatoza bakomeye bagiye batsinda APR BBC”.
Henry Mwinuka umutoza mukuru wa Patriots BBC yavuze ko kuba batsinzwe na APR BBC atari ibintu bayobewe impamvu yabyo ahubwo ko nka Patriots BBC batakaje abakinnyi bakomeye bityo bakaba bakiri mu nzira yo kureba icyakorwa.
Mu magambo ye ati “Nibyo turatsinzwe kandi tugomba kubyakira.Ikibazo dufite biraboneka ko abakinnyi twari dufite ubushize baragiye ndetse ni nabo bari gufasha amakipe kudutsinda. Nka Ntagunduka mwabonye muri APR BBC yari umukinnyi wacu kandi ngira ngo mwabonye umusaruro mwiza yatanze. Bityo rweo navuga ko tukibura abakinnyi bo gusimbura abo twatakaje”.
Muri uyu mukino, Mbanze Bryan wa APR BBC wavuye muri Espoir BBC biwe watahanyw amanota menshi (20) akurikirwa na Sagamba Sedar wa Patriots BBC watsinzemo 19, Ruzigande Ally (APR BBC) abonamo 17 naho Hakizimana Lionel (Patriots BBC) yisoromeramo amanota 15.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Ugushyingo 2017 ubwo hazaba hakinwa imikino ya ½ cy’irangiza, ikipe ya APR BBC yabaye iya mbere mu itsinda rya mbere (A) izacakirana na IPRC Kigali BBC yabaye iya kabiri mu itsinda rua kabiri (B) saa kumi z’umgoroba (16h00’) mbere yuko REG BBC yabaye iya mbere mu itsinda rya kabiri (B) izaba icakirana na Patriots BBC yarangije ku mwanya wa kabiri mu itsinda rya mbere (A).
Mu cyiciro cy’abagore, ikipe ya Ubumwe WBBC izakira The Hoops WBBC kuwa Gatandatu saa munani (14h00’) mbere yuko IPRC South WBBC izaba ikina na APR WBBC ku Cyumweru saa saba n’igice (13h30’). Amakipe azatsinda mu bagore azahita ahurira ku mukino wa nyuma.
Kalim Nkusi agira inama abakinnyi
Yannick 10 wa APR BBC acengana na Mugabe Arstide 88 kapiteni wa Patriots BBC
Mbanze Bryan wavuye muri Espoir BBC niwe watsinze amanota 20 ku nyungu za APR BBC
Kajeguhakwa wahoze muri REG BBC ubu ni inkingi ya mwamba muri APR BBC
Henry Mwinuka atanga amabwiriza ku bakinnyi ba ba Patriots BBC
Mu myanya y'icyubahiro muri sitade nto ya Remera
Hagumintwali Steven 23 kuri ubu yavuye muri IPRC Kigali yari abereye kapiteni agana muri Patriots BBC
Nk'umukinnyi ufite ubunararibonye Kajeguhakwa aba acyaha bageniz be hanze y'ikibuga
Uwimana Martin ubu ni umuganga wa APR BBC nyuma yo kuva muri Patriots BBC
Abakinnyi ba Patriots BBC bari bafite ubwoba mu minota ya nyuma
Ruzigande Ally acenga Mugabe Arstide wa Patriots BBC
Sagamba Sedar areba neza aho yanyura
Iyakaremye Emmanuel wahoze muri Espoir BBC ubu akina inyuma muri APR BBC
Mugabe Arstide ashaka inzira yamugeza ku nkangara
Mbanze Bryan ashaka inzira kuri Hakizimana Lionel
Mbanze Bryan ashaka inzira ku bubi n'ubwiza
Hakizimana Lionel yamaze kwakira ko APR BBC yabatsinze
Inama njya nama y'abakinnyi ba APR BBC
Abafana mu ngeri zitandukanye
Nyuma yuko Cliff Owour wari umutoza mukuru yeretswe umuryango, Kalim Nkus wari umwngirije niwe mutoza mukuru wa APR BBC
Abakinnyi ba Patriots BBC buri umwe areba ukwe
AMAFOTO: Saddam MIHIGO
TANGA IGITECYEREZO