RFL
Kigali

RUBAVU: Jay Polly arashinjwa ubuhemu, hatagize igikorwa ngo haribwitabazwe inzego z’ubutabera

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:22/11/2017 9:27
0


Jay Polly ni umwe mu bahanzi batazibagirwa umwaka w'2017, uyu mwaka yahuye n’inkuru nyinshi zavugaga amwe mu makosa uyu muraperi wo mu itsinda rya Tuff Gangz yagendaga akora. Kuri ubu Jay polly ntiyorohewe n’ubuhemu aherutse gukorera mu ntara y’Uburengerazuba mu karere ka Rubavu.



Ibi byabaye ubwo Jay Polly yari yatumiwe mu birori byo gusoza amarushanwa yiswe Rubavu Talent Detection yari abaye bwa mbere tariki 28 Ukwakira 2017, Jay Polly ni umwe mu bahanzi b’ibyamamare bagombaga gutaramira abitabiriye iki gitaramo cyabereye  ahahoze hari ikigo cy’impunzi cya Nkamira ho mu karere ka Rubavu. Icyakora Jay Polly wari wahawe amafaranga ntiyahabonetse. Muri iki gitaramo, Jay Polly yari yahawe ibihumbi mirongo irindwi (70.000frw) yahawe nka avance, umunsi w'igitaramo ugeze akomeza kubeshya abagiteguye ko aza burinda bwira.

Abahagarariye Easy and Possible kompanyi yateguye aya marushanwa itewe inkunga na Polisi y’igihugu n’akarere ka Rubavu babwiye Inyarwanda.com ko basabye Jay Polly gusubiza amafaranga yari yahawe kugira ngo raporo ikorwa ibe yuzuye, baza kumvikana uko Jay Polly asubiza aya mafaranga ariko n'ubu akaba atarabikora.

Niyigena Francois Sano uyobora Easy and Possible  yagize ati' ”Jay Polly nta bushake yagaragaje ngo ambwire ikibazo aho ageze agikemura umunsi yambwiriyeho ko azansubiriza amafaranga wararenze aranyihorera n'ubu ndamuhamagara ntanyitaba.”

Jay Polly ubwo yaganiraga na Inyarwanda.com yatangaje ko bitarenze tariki 14 Ugushyingo 2017 azaba yamaze kwishyura amafaranga yahawe kuko atigeze agaragara ahari habereye igitaramo. Mu magambo make, Jay Polly yagize ati'”Uyu musore ndamuha amafaranga ye, ikibazo ni uko aba avuga nabi njye ndayamuha.”

Jay PollyJay Polly akunze kugarukwaho mu nkuru nk'izi zo guhemuka no kwica gahunda z'ababa bamuhaye akazi

Ibi bintu byo kwica gahunda no kutubahiriza amasezerano abahanzi baba bagiranye n'ababahaye akazi ni bimwe mu bivugwa ko byihishe inyuma yo gusubira inyumwa ryabo cyane cyane abaraperi bo mu Rwanda bavugwaho kutubahiriza gahunda bigatuma sosiyete nyarwanda ibafata nk’ababeshyi.

RubavuUrubyiruko rw'i Rubavu rwari rwiteze kubona Jay Polly muri iki gitaramo bijejwe ko aza bataha batamuciye iryera






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND