Mu minsi ishize nibwo Safi Madiba yumvikanye mu itangazamakuru yemeza ko yavuye muri Urban Boys, icyakora benshi baheze mu rujijo bibaza icy’ukuri cyamutandukanyije n’iri tsinda yakuriyemo icyakora akaza kurivamo nyuma y’imyaka icumi bakorana nk’itsinda aha Safi ubwo yari mu kiganiro n'abanyamakuru yahishuye icyamukuyemo kitigeze kivugwa.
Safi Madiba yabwiye abanyamakuru ko icyamuteye kuva muri Urban Boys ari uko hari hashize igihe abagize iri tsinda batavugana, ikintu we yabwiye abanyamakuru ko kitavuzwe na bagenzi be basigaye muri Urban Boys.
Safi Madiba mu kiganiro n'abanyamakuru
Niyibikora Safi yabajijwe kandi n’abanyamakuru ibyavuzwe ko yajyaga arwana na Nizzo ariko nabyo arabihakana ahitamo kuvuga ko ari amagambo cyokora yemera ko bajyaga bashyamirana ariko bitabaga ari ibintu bikomeye byakwitwa kurwana. Abajijwe ku bijyanye n’inzu yakwirakwijwe mu itangazamakuru bivugwa ko ari iye, Safi Madiba yanze kugira icyo abitangazaho kubera impamvu yise iz'umutekano we.
TANGA IGITECYEREZO