RFL
Kigali

Dj Pius yashyize hanze indirimbo yakoranye na MC Galaxy na Neza uherutse kwegukana igihembo muri Afrima–YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:21/11/2017 17:59
1


Muri iyi minsi uvuze DJ Pius humvikana umusore w’Umunyarwanda uri gukoresha imbaraga nyinshi muri muzika, uyu umaze igihe akora umuziki wenyine nyuma yo kuva mu itsinda rya Two 4 Real, kuri ubu Dj Pius yamaze gushyira hanze indirimbo nshya ahuriyemo n’abahanzi bakomeye muri Afurika by’umwihariko muri Nigeria.



Kuri ubu Dj Pius yamaze gushyira hanze indirimbo nshya 'Tempramido' yakoranye n’umunya Nigeria MC Galaxy iyi bakaba baratangiye kuyikora igihe Dj Pius yerekezaga muri Nigeria  nyuma aba bombi bumvikanye kongeramo umuhanzikazi Neza. Uyu akaba umunyarwandakazi uba muri Canada ariko agakorera umuziki we muri Nigeria akaba aherutse no kwegukana igihembo cya Afrima nk’umuhanzikazi ugaragaza imbere heza muri muzika.

Mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye na Dj Pius yabwiye umunyamakuru ko nyuma yo gukora indirimbo zinyuranye zirimO:Wabulila wa, You Get it, Agatako, Play It Again ahora atekereza uko yakwagura muzika ye bityo kuri ubu amaso akaba ayahanze muri Nigeria aho yakoreye indirimbo zinyuranye iyi ikaba ari iya mbere ashyize hanze.

dj piusIndirimbo nshya ya Dj Pius

Nk'uko yabibwiye Inyarwanda.com Dj Pius ngo amashusho y’iyi ndirimbo 'Tempramido' bazayafata mu minsi iri imbere ubwo aba bahanzi barimo MC Galaxy ndetse na Neza bazaba baje mu Rwanda cyane ko Neza afite igitaramo mu Rwanda mu minsi iri imbere. iyi ni indirimbo yakorewe muri Nigeria ikorwa n'umuproducer usanzwe ukorera Mc Galaxy muri studio ya MCB Empire.

UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA YA DJ PIUS NA GALAXY & NEZA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Meddy Nkubito6 years ago
    Indirimbo ni nziza bikabije. Courage dj pius. International level





Inyarwanda BACKGROUND