RFL
Kigali

Karinda Viateur (Akiba) ufite inzozi zo kuzaba umuhanzi mpuzamahanga arakataje mu muziki we

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:20/11/2017 17:07
1


Viateur Karinda uzwi mu muziki nka AKIBA ni umusore ufite inzozi zo kuzaba umuhanzi mpuzamahanga. Kuri ubu uyu musore arakataje mu muziki we aho amaze gukora indirimbo enye mu ndirimbo zigera kuri 40 amaze kwandika.



Umuhanzi Akiba usanzwe ari umuririmbyi muri Youth Worship team yitwa ‘The Pillars’ kuri E.A.R Cathedral St. Etienne, yabwiye Inyarwanda.com ko yatangiye umuziki mu mwaka wa 2015 mu kwezi kwa 8 akaba ari bwo yagiye muri studio akora indirimbo ye ya mbere ariyo ‘Uwiteka’, iyi ndirimbo ikabayarakorewe muri Gates Music studio ikorwamo na producer Bill Gates. 

Karinda Viateur aka Akiba

Umuhanzi Akiba yifuza kuba umuhanzi mpuzamahanga

Karinda Viateur ari we Akiba avuga ko intego ye mu muziki ari ukubwiriza ubutumwa bwiza abantu bagakizwa bakakira Yesu nk'Umwami n'Umukiza wabo ndetse no kubahumuriza no kubasubizamo intege ndetse no guhembura imitima inaniwe igasubizwamo imbaraga abifashijwemo na Yesu Kristo kuko ari we umuha imbaraga. Avuga ku muziki we, Akiba yavuze ko yifuza kuzaba umuhanzi mpuzamahanga. Yagize ati:

Maze kwandika indirimbo nyinshi zigera kuri Albums 4 ariko izikoze kugeza ubu ni 4 mu buryo bw'amajwi mu gihe ubushobozi bwo gukora amashusho butaraboneka, gusa muri zo zitarakorwa harimo n’izo mu rurimi rw'Igiswahili kuko ari ururimi ngerageza gukoresha rimwe narimwe. Ibyo bikazampfasha kuba nakwagura imipaka nkagera ku rwego rw’akarere ka Afrika y’Iburasirazuba ndetse na Afrika yose. Ibyo nteganya ni byinshi kuko mfite indirimbo zirimo gutunganywa nkazakomeza kuzigeza ku bakunzi ba Gospel n'abanyarwanda muri rusange bityo nkarangiza Album ya mbere nkakomeza n’izindi.

UMVA HANO 'UWITEKA' INDIRIMBO NSHYA YA AKIBA

Akiba yitabiriye amarushanwa anyuranye, aba uwa mbere

Yagize ati: "Kuko ubu mbifashamo na KFTV Records nyuma yo gutsinda amarushanwa yo kuririmba nkaza mu bantu 10 bahisemo gufashwa mukuzamura impano zabo. Nyuma yo gutsinda irushanwa bamfashije gushyira hanze indirimbo ya Leggae yitwa ‘NTAHITAKURA UMUNTU’ yakozwe na Producer RIQSON. Gusa mbere yaho nari nagiriwe umugisha nitabira irushanwa rya Authentic Radio 92.8FmM mu kuzamura impano naho ni njyewe waritsindiye bankorera indirimbo yo kuramya yitwa"NTACYO TWATANZE" yakozwe na Pro Peniel Briton muri House of Music muri Studio ya Vincent Gashongore, aho ni mu mwaka wa 2016."

Akiba

Akiba yabaye uwa mbere mu marushanwa atandukanye

Nyuma yaho Akiba yaje gukurikizaho indi ndirimbo ya Rumba yitwa ‘Urugendo’ azikorera rimwe n'iyo yo kuramya abifashijwemo na producer Peniel hamwe n'abanyamakuru barimo Issa Noel Karinijabo,Olivier Roy ndetse na Radio Authentic muri rusange. Akiba yahereye kuyo yatangiriyeho ariyo yamuhaye icyizere nyuma yuko abantu bamubwiraga ko ashoboye.

UMVA HANO 'UWITEKA' INDIRIMBO NSHYA YA AKIBA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ayirwanda Jean Claude6 years ago
    Komereza aho kandi Imana ishimwe kubwimpano yaguhaye ndetse izakomeze kukuyobora muri byose.





Inyarwanda BACKGROUND