RFL
Kigali

Ibyo utari uzi ku basore bagize itsinda New Voice banditse indirimbo 180 zimwe bakaziha Priscilla, Dr Claude, Peace n’abandi

Yanditswe na: Editor
Taliki:20/11/2017 12:36
1


New Voice ni itsinda rigizwe n’abasore babiri ari bo Jacques Kibamba na Ragira Christian. Kugeza ubu aba basore bahagaze neza mu muziki wabo, Inyarwanda.com tukaba tugiye kubagezaho byinshi mutari mubaziho.



Jacques Kibamba yavutse tariki 18/8/1997 avukira mu karere ka Gasabo. Avuka kuri Munyamahoro Jonas na Nyirarukundo Jeannette. Jacques yize amashuri abanza kuri Kigali Harvest school akomereza ayisumbuye kuri Greatest ku Gisozi. Mugenzi we Ragira Christian babana muri New voice yavutse tariki 1/8/1997, avukira mu karere ka Gasabo. Christian avuka kuri Rwakigarama Denis na Uwimana Donathille. Yize amashuri abanza kuri Islamic Kacyiru akomereza ayisumbuye kuri Apaper complex school.

Uko Jacques na Christian bahuye n’uko batangiye kuririmbana nk’itsinda

Mu mwaka wa 2013 ubwo bigaga ku kigo kimwe (G.S Rugando)mu cyiciro rusange Jacques Kibamba yaje kugira impanuka ikomeye cyane, ayikora nta wundi muntu  babana wabimenye uretse Ragira Christian ubwo yicuraga ava muri koma y'umunsi umwe ni bwo yaje gusanga ari we (Christian) umurwaje.

Umuryango we umaze kubimenya ntabwo Christian yasize Jacques ahubwo yaje gukomeza kumurwaza. Igihe bicaraga akenshi bakundaga kuba baririmba dore ko bose bari basanzwe bakora umuziki. Nyuma yo gukira kwa Jacques Kibamba ni bwo haje kubaho igitekerezo cyo gukora itsinda, gusa nta cyizere bari bafite cyo gukora muzika ngo igende neza kuko nta bushozi bwari buhari muri icyo gihe.

New Voice

Ragira Christian umwe mu basore babiri bagize itsinda New Voice

New Voice

Jacques Kibamba umwe mu basore babiri bagize itsinda New Voice

Mbere yo gukora itsinda bari bafite indirimbo 180 zimwe baziha abahanzi bakomeye

Mu mateka yabo basangije Inyarwanda.com, aba basore bagize New Voice bavuga ko mbere yuko bakora itsinda bahimbye indirimbo 180, zihera mu bitabo kubera ubushobozi bucye.  Zimwe mu ndirimbo zabo bazitangaga nk'impano ku bandi bahanzi. Indirimbo banditse bakaziha abandi bahanzi ni Nkeneye umukunzi bahaye Princess Priscilla, Igikara bahaye Doctor Claude,Musimbure bahaye Peace, Njye mbyirata bahaye Fabrics n’izindi.

UMVA HANO 'NKENEYE UMUKUNZI' YANDITSWE N'ABASORE NA NEW VOICE

 

UMVA HANO 'MUSIMBURE' YA PEACE YANDITSWE N'ABASORE BAGIZE NEW VOICE

Kate Gustave yagize uruhare rukomeye mu kuvuka kw’itsinda New Voice

Jacques na Christian baje kwegera abanyamakuru n'abandi b’inararibonye mu myidagaduro, begera Kate Gustave Nkurunziza na Bazil Uwimana babita izina ‘New voice’ maze itsinda ritangira ubwo tariki 20/12/2015, banabishyurira indirimbo ya mbere itarabashije kumenyekana yitwa ‘Nzaza’.

New Voice

Christian hamwe na Jacques bagize itsinda New Voice

Jacques na Christian baje kugira amahirwe bajya muri Label ya Dream record iyoborwa na Noliva bamaramo umwaka umwe, nyuma baza gukomeza gufashwa na producer John P waje kubafasha gukora igikorwa cyo gufasha abana bafite ubumuga mu bigo by’amashuri bitandukanye kiswe New Voice Foundation.  Mu ntangiriro z’icyo igikorwa baje kugitangirira muri G.S RUGANDO, ikigo kizwiho kugira uburezi budaheza.

Jacques na Christian baje gukorana n’abana igitaramo batumira n'abahanzi banyuranye, bimwe mu byo bafashishije abo bana harimo amafaranga y’ishuri (School fees),ibikoresho by'ishuri,uniform,ibyo kurya ibyo kwambara,ubwishingizi mu kwivuza n'insimburangingo. Ibyo byose babikoze babitewemo inkunga n’uwahoze ari umunyamakuru Mbabazi Christine, Kate Gustave Nkurunziza na Bazil Uwimana.

New Voice New Voice

New Voice mu gikorwa cy'urukundo cyo gufasha abanyeshuri

New Voice bakomeje umuziki bakorana indirimbo na bamwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda

New Voice baje gukora indirimbo ‘Habe namba’, nyuma yahoo bakora indirimbo bise VISA bakoranye na Umutare Gaby (Audio&video), hakurikiraho Nari nkukumbuye (Audio&video), nyuma baza gukora Ma Beaute bakoranye na Ziggy55 (Audio&video) n’indi nshya baheruka gukora yitwa ‘UMBEREYE’ yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi na producer Piano the grooveman.

REBA HANO 'VISA' BAKORANYE NA GABY UMUTARE

Uko bagize igitekerezo cyo gukora indirimbo ‘Umbereye’

Ubwo bari bicaye muri studio ikorerwamo na producer Piano, nyuma yo gusoma inkuru y’ubukwe bw'icyamamare yari yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga, abasore bagize New Voice baje kumva ijwi kuri whatsapp (What's up voice note) risebya umukunzi w’icyo cyamamare, nuko Piano ati “Nyamara baraberanye", Christian ahita abaza ati: Ese Piano wowe uberanye na nde?, Piano nawe aseka cyane ati”Njyewe uwo tuberanye asa n'inyenyeri, naho Jacques yunga mu rya Piano ati “Erega n’iyo utavuga amarangamutima ntiyaceceka, indirimbo bayitangira gutyo.

Mu ifatwa ry’amajwi, Piano yaje gukora beat ababeshya ko asinziriye, aza gutegeka Christian na Jacques ko buri umwe aririmba igitero cye asinziriye ngo abashe gutekereza umubereye. Indirimbo ikorwa gutyo. Kugeza ubu New voice ikomeje gutegurira abakunzi bayo indirimbo nshya,igitaramo n'udushya twinshi aho twavugamo nk’indirimbo nshya bagiye gukorana na Yvan Buravani. 

UMVA HANO 'UMBEREYE' INDIRIMBO NSHYA YA NEW VOICE

REBA HANO 'MA BEAUTE' YA NEW VOICE FT ZIGGY55







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    Sipfite Icyokuvuga Kurababahungu Gusa Imana Ijyikomeza Intabwe Zabo Kd Nukuri Bakora Byinshi Kumitima Yacu Turabakunda Nukuri Mwaje Abanyarwanda Tubacyeneye kd Murabahungu Beza Sipfite Icyonababwira Ariko Bs Mwabasha Kumva Amaranga mutima Yanjye Ndabakunda peah Kd Niko Kuri





Inyarwanda BACKGROUND