RFL
Kigali

Aisha Kirabo Monica uzwi nka Momo K yinjiye mu muziki atangaza ko adafite inyota yo kuba umusitari

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:18/11/2017 16:32
5


Umuhanzikazi Aisha Kirabo Monica uzwi nka Momo K umaze iminsi micye atangiye umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana avuga ko adafite inyota yo kuba umusitari ahubwo ko aje mu muziki kubera umuhamagaro w'Imana.



Mu kiganiro na Inyarwanda.com ubwo yatugezagaho indirimbo ye nshya yise 'Niwe Yesu' Aisha Kirabo Monica ari we Momo K usengera mu itorero rya New Life Bible church kuva mu mwaka wa 2008 kugeza ubu, yavuze ko ubu aje aje mu muziki we ndetse akaba afite imishinga itandukanye dore ko anitegura gushyira hanze amashusho y'indirimbo ye ya mbere.

UMVA HANO 'UMUKUNZI YA MOMO K'

Momo K

UMVA HANO 'NIWE YESU' YA MOMO K

Momo K yashimangiye ko atazanywe no kuba umusitari ahubwo ko aje gukora umuziki nk'umurimo w'Imana. Indirimbo ye 'Ni we yesu' ayishyize hanze ikurikira iyo yise 'Umukunzi' ari nayo yasohoye bwa mbere kuva yatangira umuziki, muri iyi ndirimbo akaba yaravugaga umukunzi we Yesu. Aganira na Inyarwanda.com yagize ati: 

Nitwa Momo K, mbarizwa muri New Life Bible church, kuva mu 2008. Mbarizwa no muri worship team yaho. Mu bahanzi ba Gospel, nkunda Gaby Kamanzi nkakunda na Aime Uwimana. Nteganya gukora umuziki nk'umwuga, ubu naje nje. Sinje mu muziki nshaka kuba umusitari nje mu muziki kubera ko Imana yampamagariye kuba umuramyi,nari narabyanze inshuro nyinshi ariko ubu namaze kwemera icyo Imana yampamagariye.  Mu ndirimbo zanjye nibanda cyane ku rukundo rw'Imana cyane cyane uko idukunda tudakwiriye, ikatwitaho. Nshaka kuririmba ibindi nkumva urukundo rw'Imana ruje imbere. Nize Business administration, Saint Lawrence University, Kampala-Uganda.

UMVA HANO 'NIWE YESU' YA MOMO K

Momo KMomo KMomo K

Umuhanzikazi Momo K

UMVA HANO 'NIWE YESU' YA MOMO K







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Atete T6 years ago
    Imana ikomezw iguahyigikire ikwambike imbaraga ,igusukeho umwuka wayo,igusige amavuta yigiciro iguhishurire mu maso hayo!twiteguye nibindi byinshi Imana yashyize kumutima wawe♡
  • Salama6 years ago
    Iryo zina rya Aisha uzarireke, ntirijyanye nibyo ukora.
  • 6 years ago
    WOW Ijwi ryiza kabisa. Rikoreshye kugirango Umwami wizeye amenyekane. TURAGUFANA MOMO! Ubuntu bwayo bwinshi buzakuyobore.
  • Walimbwa Eric Jacob6 years ago
    This is great dear. i love the song. Aim higher SLAURIAN Lots of Love Momo
  • Gloria 6 years ago
    My lovely sister ufite ijwi ryiza rwose pe Ahubwo cyera hose warurihe mugani wa knowless buyers much love mukunzi





Inyarwanda BACKGROUND