Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Ugushyingo 2017 nibwo hasojwe ikiriyo cya nyakwigendera Ndikumana Hamad Katauti watabarutse mu ijoro ryo ku wa kabiri rishyira ku wa gatatu w’iki cyumweru turangije. Umuhango wo gusoza ikiriyo cye wabereye i Nyamirambo aho nyakwigendera yari atuye.
Uyu muhango wari witabiriwe n'abantu banyuranye barimo abakunda bagakurikiranira hafi ibya siporo mu Rwanda, inshuti ndetse n’umuryango wa Nyakwigendera Ndikumana Hamad Katauti. Ikiriyo basoje ndetse n'uwari umufasha we Irene Uwoya Oprah banabyaranye umwana bose bari baje mu Rwanda kimwe na mama wa Oprah bose bari baje kunamira no guha icyubahiro nyakwigendera Ndikumana Hamad Katauti.
Mama wa Oprah (wambaye amadarubindi),n'umwana Oprah yabyaranye na Katauti (wambaye imikara) bari bazanye na Oprah kunamira Katauti Hamad (IFOTO: Nsengiyumva Emmy)
Mu muhango wo gusoza ikiriyo abari aho beretswe abana batatu ba Ndikumana Hamad Katauti hakiyongeraho umwe utari uhari, hanerekanwa kandi umuryango wari wavuye muri Tanzania ugizwe na Irene Uwoya Oprah na Mama we aba bari bazanye n’umwana Katauti yari yarabyaranye na Oprah. Aha hari hahuriye abantu banyuranye barimo abakinnyi n'abayobozi ba Rayon Sport, umutoza wa APR FC Jimmy Mulisa n'abandi bafite aho bahuruye n’imikino mu Rwanda.
Mu ijambo rya Gacinya Chance Dennis umuyobozi wungirije wa Rayon Sports FC yabanje kwihanganisha umuryango we yihanganisha abafanaga Katauti wabaye umukinnyi mwiza w’u Rwanda ndetse na Rayon Sport. Gacinya Chance Dennis mu ijambo yavugiye aha yavuze ko mu rwego rwo kugira ngo Katauti atazibagirana hari ibyo bagiye kwitaho.
Gacinya Chance Dennis (Ubanza i bumoso) aganira nabo mu muryango wa Katauti (Ifoto: Nsengiyumva Emmy)
Icya mbere Gacinya yavuze ni uko bagomba gukurikirana ibijyanye n’ubwenegihugu bwe , Gacinya akaba yasabye inzego za Leta kubafasha kubona ubwenegihugu bwa Nyakwigendera kugira ngo n'abamukomokaho babe abanyarwanda. Icya kabiri ni ugushyiraho igikombe kizamwitirirwa kizajya gikinwa buri mwaka amafaranga azajya ava mu irushanwa rizamwitirirwa akaba ayo gufasha abana Nyakwigendera yasize ariko kandi yavuze ko ari igikombe bazafatanya na Ferwafa ndetse na Minispoc kugitegura cyane ko uyu yanabaye umukinnyi w’ikipe y’Igihugu.
Icyiriyo cya Nyakwigendera kikaba cyasojwe kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Ugushyingo 2017 cyane ko mu ba Islam ikiriyo kimara iminsi itatu, naho Oprah n’umuryango we bakaba baje kwifatanya n'abandi gusoza ikiriyo no kunamira Ndikumana Hamad Katauti. Bikaba byitezwe ko bazanasura imva ye aho ashyinguye i Nyamirambo.
TANGA IGITECYEREZO