Kuva ku cyumweru, tariki 12 Ugushyingo 2017 ni bwo hatangiye irushanwa rya Tour du Rwanda aho SKOL ari bamwe mu baterankunga bakuru baryo. Irushanwa rikaba rikomeje ubu rigeze ku cyiciro cyaryo cya 4 rikazarangira ku cyumweru, tariki 19 Ugushyingo 2017 ndetse umwe mu basore b’abanyarwanda Areruya Joseph akaba akomeje kwitwara neza mu irushanwa.
Ahagana mu ma saa 12:30 kuri uyu wa kane tariki 16 Ugushyingo 2017 nibwo irushanwa rya Tour du Rwanda ryari rigeze Nyabugogo riva mu karere ka Musanze ryerekeza mu karere ka Bugesera aho rikomereje isozwa ry'icyiciro cyaryo cya 4. Mu mafoto Inyarwanda.com igiye kubasangiza uko ubwitabire bwari bwifashe Nyabugogo.
Abenshi buriye imwe mu miturirwa ya Nyabugogo kugira ngo babashe kureba neza isiganwa
Abantu bari benshi baje kwihera ijisho iri rushanwa
Abari mu irushanwa banyura Nyabugogo bakomeza berekeza i Nyamata
Abamotari benshi buriye amamodoka kugira ngo babashe kureba neza isiganwa
Abaturarwanda bashyigikira abanyarwanda bari muri iri siganwa
SKOL umwe mu baterankunga bakuru b'iri siganwa
Umutekano wari wose mu muhanda uva Musanze werekeza Nyamata
AMAFOTO: IRADUKUNDA Desanjo_Inyarwanda Ltd.
TANGA IGITECYEREZO