Ku nshuro ya mbere, Perezida Kagame azatanga Impeta y’Ishimwe yiswe 'Igihango', Impeta y’Ishimwe y’Ubucuti

Utuntu nutundi - 15/11/2017 11:28 AM
Share:

Umwanditsi:

Ku nshuro ya mbere, Perezida Kagame azatanga Impeta y’Ishimwe yiswe 'Igihango', Impeta y’Ishimwe y’Ubucuti

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 18 Ugushyingo 2017, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, nyakubahwa Paul Kagame azaha “Igihango ", Impeta y’Ishimwe y’Ubucuti, abantu icyenda kubera ibikorwa by’ikirenga bakoreye igihugu.

Avuga kuri uyu muhango, Minisitiri w’Umuco na Siporo Julienne Uwacu yagize ati: “Igihango ni Impeta y’Ishimwe ihabwa abantu, itsinda ry’abantu cyangwa imiryango yakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu gutsura ubucuti hagati y’igihugu cyacu cy’u Rwanda n’amahanga cyangwa se ibikorwa byabo bikaba byarahesheje ishema u Rwanda mu ruhando rw’amahanga”.

Umuhango wo gutanga iyi mpeta ugengwa n’ Iteka rya Perezida wa Repubulika rigena imiterere, imitangire n'imenyekanisha ry’Impeta z’Ishimwe. Uretse “Igihango”, izindi mpeta z’ishimwe ni iy'icyubahiro yitwa “Agaciro”, iy'umurimo yitwa “Indashyikirwa”; iy'umuco yitwa “Indangamirwa” hamwe n’iy'ubwitange yitwa "Indengabaganizi".

Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...