RFL
Kigali

Areruya Joseph ni we utwaye agace ka Rubavu-Musanze muri Tour du Rwanda 2017

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:15/11/2017 11:46
2


Tour du Rwanda 2017 igeze ku munsi wayo wa kane hakinwa agace ka Gatatu, urugendo ruva mu Karere ka Rubavu rugana mu mujyi wa Musanze ku ntera ya kilometero 97.1. Umunyarwanda Areruya Joseph ni we utwaye aka gace.



Iyi ntera ya Rubavu-Musanze bayigenze Simon Pelaud yambaye umwenda w’umuhondo kuko kuri uyu wa Kabiri ari bwo yatwaye agace kanini kavaga i Nyanza kagana i Rubavu ku ntera ya km 180 aba uwa mbere akoresheje amasaha ane, iminota 12 n’amasegonda 12 (4h12’12”). Kuri uyu wa Gatatu, byaje kurangira agace ka Rubavu-Musanze gatwawe na Areruya Joseph.

Muri Tour du Rwanda 2017 etape 3 (Rubavu-Musanze), uwa mbere ni Areruya Joseph (DDC), uwa kabiri ni Avila Vanegas E (ILU), uwa gatatu ni Ukiniwabo J (RWA), uwa kane ni Pellaud S (ILU), uwa gatanu akaba Eyob M (DDC). Tour du Rwanda 2017-General 3, ku mwanya wa mbere hari Pellaud S (ILU),uwa kabiri ni Areruya J (DDC), uwa gatatu ni Ndayisenga v (TIR), uwa kane ni Kangangi S (BAI) uwa gatanu akaba Byukusenge P (RWA). 

Mu ncamake dore uko Tour du Rwanda 2017 agace ka Rubavu-Musanze byari bimeze

Abasiganwa bazenguruka umujyi wa Rubavu

Abasiganwa bazenguruka umujyi wa Rubavu

Mbere yuko bahaguruka batangira kuzenguruka

Tour du Rwanda 2017 irabura iminsi ibarirwa ku ntoki

Mbere yuko bahaguruka batangira kuzenguruka

Team Dimension Data ikipe iba yitezwe buri munsi

Team Dimension Data ikipe iba yitezwe buri munsi

KURIKIRA UKO BYIFASHE MU MUHANDA WA RUBAVU-MUSANZE:

10H30': Abasiganwa batangiye kuzenguruka umujyi wa Rubavu. Ku muzenguruko wa mbere agakundi k'abakinnyi batatu bari imbere barimo Mugisha Samuel wa Dimension Data. Ku muzenguruko wa kabiri, Mugisha Samuel yaje imbere arabayobora.

11h51': Abakinnyi 8 barimo Adne Van Engelen, Kibron Guday, Simon Musie,Samuel Mugisha, Areruya Joseph, Tesfom Okbamariam na Munyaneza Didier bari imbere y'igikundi n'intera y'amasegonda 58 (58").

11h56': Aba bakinnyi bahise bisunika basiga igikundi amasegonda 30".

12h02': Aba bakinnyi bamaze gusiga igikundi amasegonda 48 (48")

12h35': Aba bakinnyi 8 bari imbere y'igikundi amasegonda (20").Abasiganwa bari kugenda bagana MUKAMIRA.

12h38': Aba bakinnyi 8 bakomeje kujyana imbere y'igikundi intera y'amasegonda 23 (23").

12h41': Simon Pelaud watwaye agace ka Nyanza-Rubavu ubu akoze ubusatirizi bukomeye asanga ba bakinnyi umunani.

12h50': Ba bakinnyi 8 bari imbere y'igikundi amasegonda 15 (15"). Abasiganwa barabura iminota micye bakagera i Musanze mu mujyi.

Agace ka Rubavu-Musanze muri Tour du Rwanda gatwawe n'umunyarwanda Areruya Joseph ukinira Team Dimension Data.

Rubavu-Musanze

Stage winner: Areruya Joseph

General standing (Yellow Jersey): Simon Pelaus (1 minute)

Best Climber: Edward Greene

Best stage combator: Stephan de Bod

Best stage African rider: Areruya Joseph

Best Stage Rwandan rider (Remarkable Rwanda): Areruya Joseph

Inkuru irambuye ni mu kanya






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Anastase6 years ago
    courage banyarwanda bacu. oyeeeeeeee
  • Evariste6 years ago
    dukomeze dushiremo agatege batongera kudutwara umwenda w'umuhondo





Inyarwanda BACKGROUND