RFL
Kigali

Abakinnyi bakomeye Katauti na Gangi batabarutse uyu munsi: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:15/11/2017 10:56
1


Uyu munsi ni kuwa 3 w’icyumweru cya 46 mu byumweru bigize umwaka, tariki 15 Ugushyingo ukaba ari umunsi wa 319 mu minsi igize umwaka hakaba habura iminsi 46 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1920: Inama rusange ya mbere y’umuryango w’ibihugu (SDN waje guhinduka UN) yabereye i Geneve mu Busuwisi.

1945: Igihugu cya Venezuela cyinjije mu muryango w’abibumbye.

1949: Mu Buhinde, abagabo 2 bahamijwe icyaha cyo kwivugana Mahatma Gandhi ari bo Nathuram Godse na Narayan Apte barishwe nyuma yo gukatirwa igihano cy’urupfu.

1969: Mu gihe Amerika yari mu ntambara mu gihugu cya Vietnam, abantu babarirwa hagati y’ibihumbi 250 na 500 bagiye mu mihanda bigaragambya mu mahoro basaba ko intambara yahagarara, aho bari bafite ikimenyetso kigira giti “urugendo rwo kurwanya urupfu”.

1988: Inama y’igihugu y’abanyepalestine batangaje ko igihugu cya Palestine cyigenga, aha akaba ariho hatangiriye amakimbirane hagati y’iki gihugu na Israel.

2006: Televiziyo y’abarabu, Al Jazeera yatangiye gahunda yayo y’icyongereza, ubusanzwe ikaba yaravugaga gusa mu rurimi rw’icyarabu.

2007: Mu gihugu cya Bangladesh incubi y’umuyaga yiswe Sidr yatwaye abantu basaga 5,000 ndetse inangiza ishyamba rizwi cyane ku isi rya Sundarbans.

Abantu bavutse uyu munsi:

1892: Naomi Childers, umukinnyikazi wa filime wamenyekanye nk’uwatangiranye na sinema kuva yabaho nibwo yavutse aza kwitaba Imana mu 1964.

1931: Mwai Kibaki, wabaye perezida wa 3 wa Kenya nibwo yavutse.

1931: Pascal Lissouba, wabaye perezida wa Kongo Brazzaville ni bwo yavutse.

1968: Ol' Dirty Bastard, umuraperi w’umunyamerika wabarizwaga mu itsinda rya Wu Tang Clan ni bwo yavutse aza kwitaba Imana mu 2004.

1970: Patrick Mboma, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyakameruni ni bwo yavutse.

1979: Josemi, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya Espagne ni bwo yavutse.

1982: Kalu Uche, umukinnyi w’umuppira w’amaguru w’umunyanigeriya ni bwo yavutse.

1987: Isaiah Osbourne, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza ni bwo yavutse.

1988: B.o.B, umuraperi w’umunyamerika nibwo yavutse.

1988: Zena Grey, umukinnyikazi wa filime w’umunyamerika ni bwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

2012: Théophile Abega, umukinnyi w’umunyakameruni yitabye Imana ku myaka 58 y’amavuko.

2017: Ndikumana Hamadi Katauti wabaye kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi yitabye Imana 2017: Hategekimana Bonaventure uzwi nka Gangi nawe wakiniye Amavubi yitabye Imana.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Vava6 years ago
    Yooo!! Mbega inkuru zibabaje, gusa Imana ibakire mu bayo kdi abasigaye bihangane. Kdi bizereko bazongera kubonana mu bwami bwo mwijuru aho tutazongera gutanduka ukundi.





Inyarwanda BACKGROUND