Hategekimana Bnaventure wamenyekanye nka Gangi yari amaze igihe arwaye bikomeye indwara itaramenyekana. Amakuru agera ku Inyarwanda ahamya ko Gangi yitabye Imana akiri kwa muganga dore ko mu minsi yashize yaje gusubira kwa muganga nyuma yo kugaragaza ko yorohewe icyakora indwara ntimuhe agahenge kanini.
Hategekimana Bonaventure Gangi
Amakuru Inyarwanda.com icyesha abakurikiraniraga hafi amakuru y’uyu mukinnyi wakiniye amakipe anyuranye mu Rwanda ndetse n’ikipe y’igihugu igihe kinini ni uko yatabarukiye i Huye mu bitaro bya Kabutare dore ko kuva yavanwa mu bitaro bya Rubavu ariho yahise ajya kurwarira kugeza ashizemo umwuka.
Imana imuhe iruhuko ridashira…