RFL
Kigali

Simon Pelaud yaciye agahigo ko gutwara agace karuta utundi muri Tour du Rwanda 2017-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:14/11/2017 17:25
0


Simon Pelaud Umusuwisi ukinira Team Illuminate yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika niwe waciye agahigo ko gutwara agace ka Nyanza-Rubavu kari gafite intera ya kilometero 180 (180Km). Simon yakoresheje amasaha ane, iminota 32 n’amasegonda 30 (4h3230s) akurikirwa na Jeannes Mathiru ukinira Haute Savoie wakoresheje (4h34m).



Ni agace uyu musore yatwaye asize Edwin Greene wari wakunze kwiharira igice kinini cy’isiganwa kuko yazamutse udusozi dutangirwaho amanota ari imbere ariko aza kugenda acika intege ubwo Team Dimension Data, Team Rwanda na Ndayisenga Valens wa Tirol Cyling Team batangiye kumwotsa igitutu mu buryo bukomeye.

Habura ibilometero 30 (30 Km) nibwo isiganwa ryatangiye gukomera kuko nibwo gusatirana byatangiye kuba intambara ikomeye kuko byageze aho Edwin Greene atakaza umwanya wa mbere biba ngombwa ko Nsengimana Jean Bosco ayobora  abandi ariko akaba yari akurikiwe cyane n’itsinda ry’abakinnyi nka: Ndayisenga Valens, Areruya Joseph, Byukusenge Patrick, Kanganhgi Suleiman.

Areruya Joseph waje kuruha nk’uko yabyemereye abanyamakuru, yaje kuva muri urwo rugamba ahita asigara niko gutuma Team Dimension Data akinira isa naho icitse intego.

Areruya yagize ati" Ntabwo navuga ko nishimye ariko kandi na none mu irushanwa haba hagomba kuba utsinda abandi bakamuza inyuma nk'uko n'ejo cyangwa ejo bundi natsinda abandi bakankurikira. Nagize ikibazo cyo kuba isiganwa ryarimo igitutu cyo gusatira nyuma rero nabikoze ariko imbaraga zigeraho ziranshirana ndasigara ariko nizeye ko mu bice bisigaye nzitwara neza".

Mu gucika intege kwa Areruya wari ufite umwenda w’umuhondo, byaje kurangira na Nsengimana Jean Bosco atakaje umwanya yari afite niko gutuma Simon Pelaud akoresha imbaraga agera i Rubavu ari imbere y’abandi ndetse yanamaze akanya uwa kabiri ataragera.

Simon Pelaud yageze i Rubavu ari imbere

Simon Pelaud yageze i Rubavu ari imbere

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Simon Pelaud yavuze ko we yaje kubika imbaraga nyuma amaze kubona ko atashobora guhangana n’abarimo botsanya igitutu aza gufata umwanzuro wo kuza kubacunga bananiwe agahita acomoka.

Mu magambo ye yagize ati“Biranshimishije kuba nambaye uyu mwenda w’umuhondo kuko wari ufitwe n’umukinnyi ukomeye. Icyo navuga cyamfashije ni uko njyewe mfite imbaraga cyane ahantu hatambika bityo rero abandi bari batakaje imbaraga bazamuka nkoresha izanjye ntambika”.

Umunyarwanda waje hafi ni Munyaneza Didier waje ku mwanya wa gatatu akoresheje 4h34m01s, Ndayisenga Valens yabaye uwa kane akoresheje  4h34m3s, Patrick Byukusenge yabaye uwa munani akoresheje 4h34m3s naho Nsengimana Jean Bosco aba uwa cyenda (9) akoresheje 4h35m3s.

Ku rutonde rusange kuri ubu Simon Pelaud ari ku isonga kuko amaze gukoresha 7h50m22s mu gihe Areruya Joseph wa kabiri amaze gukoresha 7h51m22s ku mwanya wa kabiri. Ndayisenga Valens ari ku mwanya wa gatatu kuko amaze kugenda 7h51m39s.

Mu gutanga ibihembo, Areruya Joseph yahawe ibihembo bibiri (2) birimo icy’umunyarwanda witwaye neza kuva Nyanza-Rubavu nyuma anahabwa ikindi cyo kuba ariwe munyafurika witwaye neza muri aka gace.

Kuri uyu wa Gatatu isiganwa rirakomeza, aho abakinnyi bagomba guhaguruka i Rubavu bagana i Musanze kuwa 15 Ugushyingo 2017 bakora intera ya kilometero 95. Bazahaguruka i Musanze kuwa 16 Ugushyingo 2017 bagana i Nyamata mu Bugesera ku ntera ya kilometero 121 mbere y'uko bazahava ku munsi ukurikira bagana i Rwamagana ku ntera ya kilometero 93.1.

Bazava i Rwamagana kuwa 18 Ugushyingo 2017 bagana i Nyamirambo ku ntera ya kilometero 86.3 bityo ku Cyumweru bazasoze bazenguruka umujyi wa Kigali aho bazakora intera ya kilometero 120 hanamenyekana uzatwara isiganwa muri rusange.

Team Rwanda 2017 biteguye i Nyanza

Team Rwanda 2017 mbere yo guhaguruka 

i Nyanza aho batangiriye kubara urugendo

i Nyanza aho batangiriye kubara urugendo

Ahantu hose abanyeshuli bahabwa uruhushya bakareba isiganwa

Ahantu hose abanyeshuli bahabwa uruhushya bakareba isiganwa

Umuhanda wa Nyanza-Ruhango

Umuhanda wa Nyanza-Ruhango

Abasiganwa basohoka akarere ka Muhango benda kwinjira muri Ngororero

Abasiganwa basohoka akarere ka Muhango benda kwinjira muri Ngororero

Areruya Joesph mu mwambaro w'umuhondo utangwa na MINISPOC

Abasiganwa basohoka akarere ka Muhango benda kwinjira muri Ngororero

Mu nzira bagana mu karere ka Ngororero

Mu nzira bagana mu karere ka Ngororero

Ibyapa bigaragaza ko akarere ka Muhanga ugasoje

Ibyapa bigaragaza ko akarere ka Muhanga ugasoje 

Umusaza yicaye ahantu hirengeye abakinnyi

Umusaza yicaye ahantu hirengeye abakinnyi

Abana nabo ntibatangwa

Abana nabo ntibatangwa

Abakinnyi bazamuka akarere ka Ngororero bagendaga bakurikiwe Jimmy Uwingeneye wabaga yasizwe cyane na Edwin Greene

Abakinnyi bazamuka akarere ka Ngororero bagendaga bakurikiwe Jimmy Uwingeneye wabaga yasizwe cyane na Edwin Greene

Abaturage bo mu Ngororero batarnye kuri SKOL PANACHE

Abaturage bo mu Ngororero batarnye kuri SKOL PANACHE

Aha bahageze Edwin Greene ari imbere

Aha bahageze Edwin Greene ari imbere 

Abatuye mu Ngororero

Abatuye mu Ngororero

Abafana ba bamwe mu bakinnyi bavuka muri ibi bice

Abafana ba bamwe mu bakinnyi bavuka muri ibi bice 

Umukunzi wa SKOL

Umukunzi wa SKOL

Abafana muri Ngororero ahazwi icyayi

Abafana muri Ngororero ahazwi icyayi 

Umusaza wari uvuye gusarura

Umusaza wari uvuye gusarura

Ubwo haburaga ibilometero bine (4km) ngo bagere i Rubavu

Ubwo haburaga ibilometero bine (4km) ngo bagere i Rubavu

Ikimodoka cya SKOL Rwanda cyerekana umuntu utwaye igare

Ikimodoka cya SKOL Rwanda cyerekana umuntu utwaye igare

Simon Pelaud asesekara i Rubavu

Simon Pelaud asesekara i Rubavu

Areruya Joseph yahageze ari ku mwanya wa 10

Areruya Joseph yahageze ari ku mwanya wa 10

Abafana i Rubavu ku nyubako itararangira

Abafana i Rubavu ku nyubako itararangira

Areruya Joseph ubwo yarebaga ibyavuye mu isiganwa

Areruya Joesph mu mwambaro w'umuhondo utangwa na MINISPOC

Areruya Joseph ubwo yarebaga ibyavuye mu isiganwa 

Abana b'abakobwa bajw kureba uko amagare asoza

Abana b'abakobwa bajw kureba uko amagare asoza

Abatwara imitaka ya SKOL

Abatwara imitaka ya SKOL

SKOL Rwanda niyo ihemba umukinnyi uba watwaye agace

SKOL Rwanda niyo ihemba umukinnyi uba watwaye agace 

Simon Pelaud afuhereza "Champagne"

Simon Pelaud afuhereza "Champagne"

Simon yabanje kwica icyaka

Simon yabanje kwica icyaka

Simon Pelaud yafashe umwenda w'umuhondo awambuye Areruya Joseph

Simon Pelaud yafashe umwenda w'umuhondo awambuye Areruya Joseph

Nubwo biyamuhiriye cyane, Areruya yahembwe nk'umunyafurika n'umunyarwanda witwaye neza

N'ubwo bitamuhiriye cyane, Areruya yahembwe nk'umunyafurika n'umunyarwanda witwaye neza

AMAFOTO: Saddam MIHIGO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND