Uyu musore nk'uko ari kubigaragaza muri iyi minsi yaba ku mbuga nkoranyambaga ze aratangaza ko mu rwego rwo kwizihiza imyaka irindwi amaze muri muzika ubu agiye gufasha abanyarwanda bafite impano muri muzika ariko bakaba badafite ubushobozi bwo kuba bakwiyishyurira indirimbo.
Trackslayer yashyiriyeho 'promotion' abahanzi badafite amikoro
Uyu musore ubarizwa muri Touch Record ni umwe mu ba producer bakoze indirimbo nyinshi za Hip Hop hano mu Rwanda, yabwiye Inyarwanda.com ko mu myaka amaze mu muziki amaze kubona ko hari abahanzi bafite impano ariko bakizitiwe no kutagira amikoro bityo ngo agiye gufasha abo ashoboye mu gihe hari cy’amezi abiri iyi gahunda yashyizeho izamara cyane ko yatangiye tariki 15 Ugushyingo 2017 ikazarangira tariki 2 Mutarama 2017.