‘Got it’ ni indirimbo ya mbere ya Safi Madiba ashyize hanze nyuma yo gusezera muri Urban Boys agatangira kwikorana umuziki. icyakora nubwo iyi ari iya mbere uyu mugabo afite ibihangano byinshi cyane ko hari n’indirimbo amaze iminsi akoranye na Ray Vanny umusore ukunzwe cyane muri Tanzania akaba abarizwa muri Wasafi Record inzu itunganya muzika ya Diamond.
Got it ya Safi Madiba na Meddy yamaze kugera hanze
Iyi ndirimbo nshya ya Safi na Meddy ‘Got it’ mu buryobw’amajwi yakozwe inatunganywa na Producer Madebeat, mu gihe amashusho yayo nayo ari hafi kujya hanze cyane ko yanarangiye yafashwe akanatunganywa n’umusore uzwiho ubuhanga muri aka karere ukomoka muri Uganda witwa Sasha Vybz.