RFL
Kigali

Inkomoko, ibisobanuro n’imiterere y’abitwa ba Yvette

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:14/11/2017 15:06
9


Yvette ni izina rifite inkomoko mu rurimo rw’igifaransa, ryitwa ab’igitsina gore, rikaba risobanura “Umurashi”



Imiterere ya ba Yvette

Yvette ni umuntu ukunda gutekereza cyane, akunda ubwigenge, ni umunyembaraga kandi akunda guhorana ibyishimo. Akunda kwiyobora cyane cyane ku bijyanye n’ibyemezo birebana n’ubuzima bwe kimwe n’uko aba yumva no ku bandi bantu ariko bikwiye bityo ntabivangire mu buzima. Aba ateganya ibintu byiza cyane mu buzima bwe buri imbere, yitekerezaho agafata umwanya wo kwikosora aho bikwiye, agira ikinyabupfura kandi yishimira kubera abandi urugero.

Ni umunyakuri muri kamere ye, avugisha ukuri, ni indahemuka gusa kwicisha bugufi si ibintu bye. Ashobora guhunza abantu runaka amaso ahubwo agashaka gukurura abantu kuri we abona ari bo basobanutse ku rwego yifuza, ashobora kuba umwirasi cyane cyane iyo ari kumwe n’abantu yumva batari ku rwego rwe. Yvette n’ubwo agira umutima mwiza, ashobora kuba umuntu wirebaho cyane mbere ya byose, yiha agaciro cyane ku buryo n’iyo akiri umwana biba byigaragaza.

Iyi akiri umwana nabwo aba ashaka kugaragara nk’ufite ikintu Arusha abandi bana, aba ashaka ko ababyeyi be bakora iyo byabaga bakamubonera ibyo akeneye byose. Yishimira kuba yaba ari we mfura iwabo kuko bimuha ububasdha bwo kuyobora abavandimwe be uko abyifuza. Kuba yavuka ari ikinege biba ari ibindi bindi, bituma arushaho kumva ko isi yose ari iye. Akunda gufata inshingano, yishimira kubona abantu bakunda uko agaragara ndetse bakifuza no kuba bamwegera n’ubwo atemerera bose kumwegera. Mu rukundo arirekura kandi azi gukunda cyane, yishimira kugira umukunzi wumvikana gusa nanone utishyira hasi cyane. Icyo umukunzi we akora nacyo ni ingenzi kuri we, akunda ibirori cyane cyane kuko bituma yigaragaza yaba ku mpano afite cyangwa ku buryo azi kurimba.

Mu mirimo Yvette yifuza gukora harimo ibijyanye n’imideli cyangwa imitako, kwigisha, kwakira abantu, gukina filime cyangwa ibifite aho bihuriye n’itangazamakuru n’itumanaho.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    Uwivette001@yahoo.fr
  • 6 years ago
    nibyo Niko nteye wow
  • Uwitonze Yvette6 years ago
    wow ndishimye wagirango nijyewe bavuze
  • Yvette6 years ago
    Mwakoze cyanee!!
  • Nyabenda melance 2 years ago
    Turashima insiguro mutanga ark nanj nashaka muzonsigurire izina melance.
  • MUHAWENIMANA YVETTE1 year ago
    Murakoze kubisobanuro mwatanze mugire umunsi mwiza turabakunda cyane
  • Ihimbazwe yvette7 months ago
    Wow wagirango ninge peeh
  • Tuyiringire Yvette 7 months ago
    Mujye mutugezaho ubusobanuro kumazina yabantu ark kenshi murusheho kuvuga kubibaranga mugihe bihari murakoze Gusa nabashimiye ku izina ryanjye ndumva ntacyo mwibeshyeho ninjye Musa pe Knd mwarakoze gushyiraho iyo gahunda kuko harabantu benshi baba batazi ubusobanuro bwamazina yabo.
  • Kurwa aisha2 weeks ago
    Ndabashiye nanjye menye ubusobanuro bwamazina





Inyarwanda BACKGROUND