RFL
Kigali

Umuhanzi B.Loon yasohoye video y’indirimbo ‘No Regrets’-Yirebe

Yanditswe na: Editor
Taliki:13/11/2017 15:27
0


B.Loon ni umuhanzi ukizamuka umaze gusohora indirimbo zigera kuri 5 harimo n’iyi ‘No Regrets’ yasohoreye amashusho.



Muri iyi ndirimbo, yise ‘No Regrets’, uyu muhanzi aba abwira umuntu bakundana kuticuza mu rukundo rwabo akamwereka ko amukunda by'ukuri kandi akwiye kubyizera. Ntiyerura ngo avuge ko iyi ndirimbo yayiririmbiye umukunzi we ariko mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.Com, yavuze ko buri wese ufite uwo akunda yakwiyumvamo.
B.Loon yagize ati:

'No Regret', icyo nshaka kuvuga ni nk'umuntu uwo ari wese waba ufite umuntu ukunda, ariko we akaba atabasha kubibona neza cyangwa kubyumva ko umukunda, ukaba umusezeranya ko atazicuza naramuka aguhaye umutima we, muri ubwo buryo bwo kwereka umuntu ko umukunda ukabimubwira kugira ngo ukamubwira ko atazicuza kuko umukunda urukundo rwa nyarwo atari rwa rundi rusanzwe.

Avuga ko impamvu yahisemo kugaruka ku rukundo mu ndirimbo ze ari uko ari byo bintu abantu bahura nabyo kenshi kandi n’Imana itegeka abantu gukundana.

Uretse iyi ndirimbo, B.Loon afite izindi nka ‘Intimba y’Urukundo’ (yanakoreye remix), ‘Special Love’, Nkwiyumvemo ndetse avuga ko akomeje kwagura ibikorwa bye bya muzika nibimuhira no mu minsi ya vuba azaba yasohoye izindi ndirimbo

Amashusho ya ‘No Regrets’ yakozwe na Bagenzi Bernard umenyerewe mu gutunganya viedo hano mu Rwanda, mu gihe audio yari yatunganyijwe na Iyzo Pro

Ngenzi Bon Coeur niyo mazina ye asanzwe akaba akoresha B.Loon nk’izina ry’ubuhanzi. Yatangiye kuririmba mu mwaka w’2009 akiri ku ishuri aho yigaga mu Sciences Humaines” aribwo ‘Bumenyi bwa Muntu’  ishuri rya Don Bosco i Kibungo

Kanda aha urebe indirimbo 'No Regrets' ya B.Loon

Kanda aka ukurikire ikiganiro B.Loon yagiranye na Inyarwanda.Com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND