RFL
Kigali

Areruya Joseph yatwaye agace ka Kigali-Huye muri Tour du Rwanda 2017-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:13/11/2017 16:39
0


Areruya Joseph umunyarwanda ukinira Team Dimension Data yatwaye agace k’urugendo rwa Kigali rugana i Huye ku ntera ya kilometero 120.3 (120.3 Km) akoresheje amasaha atatu, iminota 12 n’amasegonda 12 (3h12m12s).



Abasiganwa bazamutse udusozi 3, utu dusozi bahuye natwo mu isaha ya mbere y’isiganwa (Runda, Kamonyi, Kivumu) n'agasozi ka Huye(Rwabuye-Musee) mu birometero 5 bya Nyuma.

Muri aka gace, Hakiruwizeye Samuel yamaze igihe kinini ayoboye kuko kuva mu Karere ka Kamonyi kugera i Nyanza yari imbere amasegonda 53’.

Habura ibilometero 89 nibwo Areruya Joseph yatanguye gusatira  ahita anasohoka mu gikundi (Peloton)  atangira kuza imbere ashaka guca kuri Hakiruwizeye Samuel byasaga naho imbaraga zagabanutse.

Habura ibilometero 30 (30Km) kugira ngo abasiganwa bagere mu mujyi wa Huye nibwo Hakiruwizeye Samuel  yafashwe n’igikundi (Peloton). Areruya Joseph yaje gucika igikundi bigera aho ashyiramo igihe cy’amasegonda 38”.

Habura ibilometero 15 (15Km) kugira ngo abasiganwa bagere ku murongo, Areruya Joseph yari amaze gushyiramo umunota umwe n’ib’ijana umuanani (1’08”). Yakomeje kubasiga kuko habura ibilometero icumi (10 Km) yari amaze gushyiramo umunota umwe n’amasegonda 51 (1’51”), aha ni naho yarimo azamuka agasozi ka kane k’uru rugendo, ahita agera ku murongo ari uwa mbere.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Areruya Joseph yavuze ko isiganwa ryatangiye abona ko ikipe igoye ari iy’u Rwanda (Team Rwanda) ariko akaza kubacunga hasigaye ibilometero 25 (25Km) agahuta abona ko yafata icyemezo akabacika akoresheje imbaraga.

“Twavuye i Kigali turinda tugera i Nyanza bakinsiga kuko nabonaga Team Rwanda basa naho bafite imbaraga kuko bakoreraga mu gikundi. Nahise mbona ko ntafashe umwanzuro wo kwigendera byaza kungiraho ingaruka. Mbonye habura ibilometero 25 nibwo nafashe umwanzuro mbavamo ndagenda nca kuri Samuel (Hakiruwizeye) mbona birakunze mpita nongeza imbaraga”.

Areruya Joseph asesekara i Huye

Areruya Joseph asesekara i Huye 

MAIN Kent Umunya-Afurika y’Epfo ukinira Team Dimension Data yaje ku mwanya wa kabiri akoresheje amasaha atatu, iminota 13 n’amasegonda 45 (3h13’45”). Bivuze ko yamusize umunota umwe n’amasegonda 33 (1’33”).

Jean Bosco Nsengimana wari watwaye agace kabanziriza isiganwa (Individual Time Trial), kuri uyu wa mbere yaje ku mwanya wa 10 (3h13’48’’), ibihe anganya na Ndayisenga Valens wa Tirol Cycling Team (Autriche) waje ku mwanya wa 13.

Ku rutonde rusange, Areruya Joseph (3h16m06s) arayoboye , Nsengimana Jean Bosco amugwa mu ntege ku mwanya wa kabiri mu gihe Ndayisenga Valens (3h17m34s) ari ku mwanya wa gatatu (3h17m36s)

Areruya Joseph yari yasize abandi bishoboka

Areruya Joseph yari yasize abandi bishoboka

Abasiganwa bava Nyabugogo binjira u muhanda ugana ku Ruyenzi

Abasiganwa bava Nyabugogo binjira umuhanda ugana ku Ruyenzi

Abakinnyi mu nzira bagana i Huye

Abakinnyi basuhuzanya

Abakinnyi mu nzira bagana i Huye

Imodoka zigenda imbere zireba uko umuhanda umeze

Imodoka zigenda imbere zireba uko umuhanda umeze

 Yego koko Polisi y'igihugu iba irinze umutekano ariko ntibyabuza DASSO gutanga umusanzu

Yego koko Polisi y'igihugu iba irinze umutekano ariko ntibyabuza DASSO gutanga umusanzu

Abana ku mukingo bitegeye abakinnyi

Abana ku mukingo bitegeye abakinnyi

 Hakiruwizeye Samuel asohoka muri Kamonyi yari uwa mbere

Hakiruwizeye Samuel asohoka muri Kamonyi yari uwa mbere

Abafana b'igare i Muhanga

I Muhanga

Abafana b'igare i Muhanga

Team Rwanda 2017 nibo bakunze kwiganza mu gikundi (Peloton)

Team Rwanda 2017 nibo bakunze kwiganza mu gikundi (Peloton)

Mu mujyi wa Muhanga abantu bagiye ku butumburuke bashaka igare

Mu mujyi wa Muhanga abantu bagiye ku butumburuke bashaka igare

Twagiye....

Twagiye....

 Abafana kuri sitade Huye

Abafana kuri sitade Huye 

Aho isiganwa ryarangiriye

Aho isiganwa ryarangiriye

Areruya Joseph yahageze ari uwa mbere

Areruya Joseph yahageze ari uwa mbere

Abari mu gikundi bahagera

Abari mu gikundi bahagera 

Umwaka wa 2016 nibwo Areruya yageze i Huye ari ku isonga mu rugendo rwavaga i Rusizi

Umwaka wa 2016 nibwo Areruya yageze i Huye ari ku isonga mu rugendo rwavaga i Rusizi

Areruya Joseph afuhereza "Champagne" ya SKOL MALT

Areruya Joseph afuhereza "Champagne" ya SKOL MALT

 Areruya Joseph agomba gutangira agace ka gatatu yambaye umwenda w'umuhondo wari ufitwe na Nsengimana Jean Bosco

Areruya Joseph agomba gutangira agace ka gatatu yambaye umwenda w'umuhondo wari ufitwe na Nsengimana Jean Bosco

Areruya Joseph wa Team Dimension Data

Areruya Joseph wa Team Dimension Data 

Areruya Joseph mu mwambaro wa SKOL Rwanda ihemba uwatwaye agace (Etape)

Areruya Joseph mu mwambaro wa SKOL Rwanda ihemba uwatwaye agace (Etape)

Areruya Joesph mu mwambaro w'umuhondo utangwa na MINISPOC

Areruya Joesph mu mwambaro w'umuhondo utangwa na MINISPOC Uretse kuba Areruya Joseph yatwaye aka gace,yanahembwe nk’umukinnyi w’umunyafurika witwaye neza ndetse anahembwa nk’umunyarwanda warushije abandi kuri uyu wa Mbere.

Hakiruwizeye Samuel yahembwe nk’umukinnyi wagaragaje ihatana rihagije ndetse anaba umukinnyi wazamutse neza udusozi kurusha abandi.

Hakiruwizeye Samuel ukinira Les Amis sportifs y'i Rwamagana

Hakiruwizeye Samuel ukinira Les Amis sportifs y'i Rwamagana 

Kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Ugushyingo 2017 biteganyijwe ko abakinnyi bagomba guhaguruka mu Karere ka Nyanza  bagana mu Karere ka Rubavu ku ntera ya kilometero 180.

Ku munsi wa kane w’isiganwa, abakinnyi bazahaguruka i Rubavu bagana i Musanze kuwa 15 Ugushyingo 2017 bakora intera ya kilometero 95. Bazahaguruka i Musanze kuwa 16 Ugushyingo 2017 bagana i Nyamata mu Bugesera ku ntera ya kilometero 121 mbere y'uko bazahava ku munsi ukurikira bagana i Rwamagana ku ntera ya kilometero 93.1.

Bazava i Rwamagana kuwa 18 Ugushyingo 2017 bagana i Nyamirambo ku ntera ya kilometero 86.3 bityo ku Cyumweru bazasoze bazenguruka umujyi wa Kigali aho bazakora intera ya kilometero 120 hanamenyekana uzatwara isiganwa muri rusange.

Byari ibirori ku baturiye umujyi wa Huye

Byari ibirori ku baturiye umujyi wa Huye 

AMAFOTO: Saddam MIHIGO

 

 

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND