RFL
Kigali

MU MAFOTO 100: Patient Bizimana yakoreye i Bruxelles igitaramo gikomeye gisoza urugendo rwe i Burayi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:12/11/2017 16:13
1


Patient Bizimana amaze iminsi itari micye abarizwa ku mugabane w’uburayi muri gahunda y’ivugabutumwa yise ‘Europe Tour’. Mu gusoza urugendo amazemo iminsi, Patient Bizimana yakoreye i Bruxelles igitaramo gikomeye.



Ni igitaramo cyabaye kuri uyu wa 11/11/2017 kibera mu mujyi wa Bruxelles kuri Birmingham Street 54, 1080 Molenbeek kitabirwa n’abantu batari bacye baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane w’uburayi. Kwinjira muri iki gitaramo byari ukwishyura amayero 10 mbere yuko igitaramo kiba naho ku munsi w'igitaramo (tariki 11 Ugushyingo) itike ikaba yaguraga amayero 15.

Muri iki gitaramo Patient Bizimana yagombaga gufatanya na Dudu T Niyukuri, gusa byarangiye atabashije kugera mu Bubiligi kuko yabuze ibyangombwa. Patient Bizimana yabwiye Inyarwanda.com anezerewe cyane kubera ibyo Imana yamukoreye mu gitaramo cye bwite yakoreye i Burayi, ikamuha abantu benshi ndetse benshi bagakorwaho cyane. Yashimiye abantu bose bamubaye hafi mu masengesho n'abandi bose bamushyigikiye mu buryo bunyuranye. Yagize ati:

Ndashima Imana cyane yabanye nanjye, iyi ni yo concert ya nyuma naraye nkoze ndashima Imana kubw’ibihe byiza twahagiriye icyubahiro kiyigarukire ni yo idushoboza kandi igakora imirimo muri twe. Nubwo Dudu nari namutumiye amaze kubura ibyangombwa, ntibyigeze bibuza abantu kuza ari benshi kandi bafite inyota n’umutima witeguye kwegera intebe y’Imana. Ndashimira abadusengeye, abatubaye hafi mu buryo butandukanye, Imana ibahe umugisha cyane mwese.

Patient Bizimana

Patient Bizimana mu gitaramo gisoza urugendo rwe i Burayi

Incamake ku rugendo Patient Bizimana amazemo iminsi i Burayi

Tariki 5 Ukwakira 2017 ahagana isaa yine za mu gitondo ni bwo Patient Bizimana yahagurutse i Kanombe ku kibuga cy’indege yerekeza i Burayi muri gahunda yise Europe tour (kuzenguruka uburayi). Ku mugoroba wo kuwa 5 Ukwakira 2017 ni bwo yageze ku kibuga cy'indege cya Brussels mu Bubiligi yakiranwa urugwiro rwinshi. Tariki 7 Ukwakira 2017 yaririmbye bwa mbere mu mateka ye i burayi mu gitaramo cyabereye mu Bubiligi mu mujyi wa Bruxelles (Rue Birminghan 54, 1080 Bruxelles). Ni igitaramo cyateguwe na Eglise Assemblee des Rachetes A.SB.L ku bufatanye na La Chorale de Sion yamurikaga album yayo nshya. Patient Bizimana yahuriye muri icyo gitaramo n’abandi bahanzi barimo Basirwa Mirelle, Nzinga Massamba na Gaby Kamanzi kuri ubu we wamaze kugaruka mu Rwanda.

Tariki 14 Ukwakira 2017 Patient Bizimana yaririmbye mu gitaramo cyabereye mu gihugu cya Suwede kuri Vallbyvagen 35,64542 Strangnas. Tariki 15 Ukwakira 2017 yakomereje urugendo rwe kuri Pingstkyrkan strangnas Regementsgatan 75,64533 Strangnas aha naho akaba ari muri Suwede (Sweden). Mu kwezi kurenga amaze i Burayi, Patient Bizimana yavuze ubutumwa mu bihugu bitandukanye by’akarusho muri Finland ho bamugabiye inka kubera nawe yabahesheje umugisha bagakorwaho cyane. Patient Bizimana kandi yabashije no gufata amashusho ya zimwe mu ndirimbo ze. Biteganyijwe agomba kugaruka mu Rwanda mu gihe kitarambiranye.

REBA AMAFOTO YUKO BYARI BIMEZE MU GITARAMO CYE BWITE YAKOREYE I BURAYI

Patient Bizimana

Patient Bizimana

N'Abana bato bari bizihiwe cyane

Patient BizimanaPatient Bizimana

Bafashijwe cyane

Patient Bizimana

Patient Bizimana yakoze igitaramo mu buryo buri live

Patient Bizimana

Patient Bizimana

Abantu baje ku bwinshi

Patient BizimanaPatient BizimanaPatient BizimanaPatient BizimanaPatient Bizimana

Patient Bizimana mu gitaramo yakoreye mu Bubiligi

Patient BizimanaPatient BizimanaPatient BizimanaPatient Bizimana

Abakunzi b'indirimbo za Patient bishimiye guhura nawe

Patient BizimanaPatient BizimanaPatient BizimanaPatient BizimanaPatient BizimanaPatient BizimanaPatient BizimanaPatient Bizimana

Ntiyari kuva muri iki gitaramo Patient Bizimana atamusinyiye nk'umuhanzi akunda

Patient BizimanaPatient BizimanaPatient BizimanaPatient BizimanaPatient BizimanaPatient BizimanaPatient BizimanaPatient Bizimana

Bahagiriye ibihe byiza cyane

Patient Bizimana

Patient BizimanaPatient BizimanaPatient BizimanaPatient BizimanaPatient BizimanaPatient BizimanaPatient Bizimana

Patient BizimanaPatient Bizimana

Patient Bizimana i Bruxelles

Patient BizimanaPatient BizimanaPatient BizimanaPatient BizimanaPatient BizimanaPatient BizimanaPatient BizimanaPatient BizimanaPatient BizimanaPatient BizimanaPatient BizimanaPatient BizimanaPatient BizimanaPatient BizimanaPatient Bizimana

Byari kuba igihombo iyo badasigarana urwibutso rw'iki gitaramo

Patient BizimanaPatient BizimanaPatient BizimanaPatient BizimanaPatient BizimanaPatient BizimanaPatient BizimanaPatient BizimanaPatient BizimanaPatient BizimanaPatient BizimanaPatient BizimanaPatient BizimanaPatient BizimanaPatient Bizimana

AMAFOTO: Fidele&Claude






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mimi6 years ago
    Ohhh so amazing. nanjye nkunda indirimbo ze pe. Ariko disi bitumye mbona n'abanjye ntaherukaga. Inyarwanda murakoze cyane





Inyarwanda BACKGROUND