Ikipe ya Unity Gasogi itangira iyi shampiyona yahuye na Nyagatare FC bahuriye mu itsinda A, umukino wabereye i Ndera icyakora wanabereyemo amahano umukinnyi wa Nyagatare FC agakubita umusifuzi urushyi.
Muri uyu mukino wakiniwe mu mvura cyane warangiye ikipe ya Unity FC itsinze ibitego 2-0, bishimangira ubukaka iyi kipe yashinzwe na Kakoza Nkuriza Charles nyiri Radio/TV 1 izanye mu cyiciro cya mbere.
Ubwo umukino wari ugeze mu minota ya nyuma umukinnyi wa Nyagatare FC Bakundukize Hassan yaje guhabwa ikarita itukura kubera amakosa yari akoze aho gusohoka yadukira umusifuzi amukubita urushyi gusa bagenzi be baramwitambika. Ageze ku murongo asohoka mu kibuga nibwo byanze ashaka gukubita n’umusifuzi wo kuruhande icyakora bagenzi be baramwitambika.
Unity Gasogi yatsinze 2-0 Nyagatare
Uko indi mikino yagenze:
Itsinda A
Kuwa Gatandatu
Gasabo United Fc vs Esperance Fc (imvura yatumye usubikwa)
Sorwathe Fc 1-1 Pepiniere Fc
Unity Fc 2-0 Nyagatare
Aspor Fc 1-2 Etoile de l’est Fc
Rwamagana City Fc 2-2 Vision Fc
Ku Cyumweru
Akagera Fc vs Gitikinyoni Fc (Rwinkwamvu, 14:30)
Itsinda B
Kuwa Gatandatu
UR Fc (Yaruhutse)
Rugende Fc 1-3 la Jeunesse Fc
Intare Fc 2-0 Heroes Fc
Vision JN 1-1 AS Muhanga
SEC Fc 2-0 Hope Fc
Ku Cyumweru
Interforce Fc vs United Stars (Ferwafa, 14:30)
AMAFOTO:
Akimara kumwereka ikarita uyu mukinnyi yegereye umusifuzi nkugiye kuburana
Bakundukize Hassan wa Nyagatare yahise aceka urushyi umusifuzi
Bagenzi be bo muri Nyagatare bahise bitambika Ally wambaye numero 4 nawe washakaga gukubita umusifuzi
Hassan ageze ku murongo habuze gato ngo numusifuzi wo ku ruhande amukubite ahagarikwa na mugenzi we
AMAFOTO: RUHAGOYACU