Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:
1775: Igisirikare cy’ingabo zirwanira mu mazi cya Amerika (US Marines) cyarashinzwe, kikaba cyaratangiriye muri Tun Tarven muri leta ya Philadelphia kikaba cyarashinzwe na Samuel Nicholas.
1975: Inama y’umuryango w’abibumbye yatangaje ko ivanguraturere ari kimwe n’ivanguramoko kandi ko byose bihanwa n’itegeko rimwe.
1989: Abaturage b’ubudage batangiye gusenya urukuta rwa Berlin rwatandukanyaga ubudage bw’uburasirazuba n’uburengerazuba, aha hakaba ariho hatangiriye kongera kwiyunga mu gihugu kimwe.
1995: Mu gihugu cya Nigeria, umwanditsi w’amakinamico Ken Saro-Wiwa, hamwe n’abandi bantu 8 bari bagize icyiswe Movement for the Survival of the Ogoni People (Mosop), barishwe bamanitswe n’ingabo za leta.
Abantu bavutse uyu munsi:
1810: George Jennings, umukanishi akaba inzobere mu bigendanye no gukora amazi w’umwongereza, akaba ariwe wavumbuye ubu bwoko bw’imisarane y’ibisorori nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1882.
1868: Gichin Funakoshi, umuhanga mu mikino njyarugamba w’umuyapani, akaba ariwe watangije ubwoko bw’umukino njyarugamba bwa Shotokan nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1957.
1888: Andrei Tupolev, umukanishi w’umurusiya, akaba ariwe wakoze ubwoko bw’indege zamwitiriwe Tupolev nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1972.
1919: Mikhail Kalashnikov, umusirikare akaba n’umuvumbuzi w’umurusiya akaba ariwe wakoze imbunda yamwitiriwe (Kalashnikov) izwi nka AK-47 nibwo yavutse.
1937: Albert Hall, umukinnyi wa filime w’umunyamerika nibwo yavutse.
1956: Sinbad, umukinnyi wa filime zisekeje w’umunyamerika nibwo yavutse.
1965: Sean Hughes, umukinnyi wa filime zisekeje w’umwongereza nibwo yavutse.
1968: Tracy Morgan, umukinnyi wa filime zisekeje akaba n’umushyushyarugamba w’umunyamerika nibwo yavutse.
1969: Jens Lehmann, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umudage nibwo yavutse.
1970: Warren G, umuraperi w’umunyamerika wamenyekanye mu itsinda rya 213 nibwo yavutse.
1972: DJ Ashba, umucuranzi wa guitar, akaba n’umwwanditsi w’indirimbo uzwi mu itsinda rya Guns N’ Roses nibwo yavutse.
1976: Sergio González, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya Espagne nibwo yavutse.
1978: EVE, umuraperikazi akaba n’umukinnyikazi wa filime w’umunyamerika nibwo yavutse.
1980: Troy Bell, umukinnyi wa basketball w’umunyamerika nibwo yavutse.
1981: Paul Kipsiele Koech, umukinnyi wo kwiruka n’amaguru w’umunyakenya nibwo yavutse.
1983: Miranda Lambert, umuhanzikazi w’umunyamerika nibwo yavutse.
1984: Jean-Martial Kipre, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya Cote d’ivoire nibwo yavutse.
1985: Cherno Samba, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyagambiya nibwo yavutse.
1986: Samuel Wanjiru, umukinnyi wo gusiganwa n’amaguru w’umunyakenya nibwo yavutse aza kwitaba Imana mu 2011.
1989: Daniel Agyei, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyagana nibwo yavutse.
Abantu bitabye Imana uyu munsi:
2003: Canaan Banana, perezida wa mbere wa Zimbabwe yaratabarutse ku myaka 67 y’amavuko.
2007: Laraine Day, umukinnyikazi wa filime w’umunyamerika yitabye Imana ku myaka 87 y’amavuko.
2008: Miriam Makeba, umuhanzikazi w’umunya-Afurika y’epfo, yitabye Imana ku myaka 76 y’amavuko.
2009: Robert Enke, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umudage yitabye Imana ku myaka 32 y’amavuko.