Aya ni amagambo Senderi Hit yabwiye Inyarwanda.com ubwo yazanaga indirimbo nshya, yagize ati” Iyi ndirimbo nshya nayikoze mu rwego rwo kwibutsa abaturage ibijyanye na gahunda za guverinoma" Senderi ahamya ko iyi ndirimbo izafasha buri muntu wese wifuza kuza ku isonga mu kwesa imihigo.” Bityo akaba asaba abayobozi b’uturere n’imirenge kuyikwirakwiza mu baturage babo kugira ngo bibafashe gukora ubukangurambaga kuri gahunda za Leta.
Senderi Hit
Iyi ndirimbo nshya ya Senderi nawe yemera ko ari indirimbo yari isanzwe ikoreshwa mu gushyushya abantu, icyakora we akaba yarayifashe akongeramo ubutumwa bwo kwibutsa abaturage uko gahunda za leta zimeze. iyi ikaba ari indirimbo yakozwe n'umusore Madebeat umwe mu banyarwanda bari kuzamuka neza mu gutunganya indirimbo za benshi mu byamamare hano mu Rwanda.
UMVA HANO IYI NDIRIMBO NSHYA YA SENDERI YISE ‘INSHYUSHYU’