Airtel yasohoye amashusho ya ‘WICECEKA’ ihuriwemo na The Ben, Meddy, Riderman na King James -VIDEO

Imyidagaduro - 07/11/2017 3:04 PM
Share:

Umwanditsi:

Airtel yasohoye amashusho ya ‘WICECEKA’ ihuriwemo na The Ben, Meddy, Riderman na King James -VIDEO

Bwa mbere, abahanzi bane bakomeye kandi bakunzwe mu Rwanda King James, Riderman, Meddy na The Ben bahuriye mu ndirimbo ‘Wiceceka’, kuri ubu amashusho y’iyi ndirimbo yamaze kugera hanze.

Iyi ndirimbo yari yarakozwe bwa mbere na King James iza gusubirwamo yifatanyije na Riderman, The Ben na Meddy. Ni indirimbo iryoheye amatwi. Guhuza aba bahanzi b'ibyamamare mu ndirimbo ni ubwa mbere bishobotse, ibi ni Airtel yabitekereje mu rwego rwo gukomeza kugeza ku banyarwanda ibyiza muri serivisi ndetse no mu myidagaduro.

Iyi ni indirimbo yifashishijwe mu bitaramo bitandukanye Meddy aherutse gukorera mu Rwanda, ikaba igiye hanze nyuma y’igihe kinini icurangwa ndetse inakunzwe mu bakunzi ba muzika.

REBA HANO INDIRIMBO 'WICECEKA' YAHURIWEMO N'IBYAMAMARE BINYURANYE


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...