RFL
Kigali

Rwanda Christian Film Festival igiye kwizihiza isabukuru y'imyaka 5

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:7/11/2017 16:37
0




Ibi bigiye kuba nyuma ya Movie night church tours bamaze iminsi bakora. Kuri hari gutegurwa kwizihiza isabukuru yimyaka itanu Rwanda Christian Film Festival imaze. Chris Mwungura yaboneyeho gutangaza ko festival itazaba uyu mwaka. Umva uko yabisobanuye.

Ni byo koko festival ntizaba uyu mwaka kubera ko yabaga mu mpera z'umwaka mu kwezi kwa cumi na kumwe bikagora filmmakers bava hanze, ubuyobozi bwa festival bwemeza ko tuyimura ikazajya iba muri summer mu kwezi kwa munani. Gusa uyu mwaka twibanze mu gukora movie night aho twerekana film mu ruhame hakabaho n'umwanya wa interaction na Film loves ni ibintu bakunze cyane, aho twakoreye movie night hatandukanye ndetse n'ama churchs amwe n'amwe twashoboye kugeraho twasanze bikenewe cyane, rero turizihiza imyaka itanu Christian Film Festival ibayeho ndetse no kuba dufite Christian movie industry ikomeye kandi ifitiye akamaro filmmakers n'abanyarwanda muri rusange.

Ibirori bya Rwanda Christian Film Festival bizaba taliki 26/10/2017, bibere muri Century Cinema, imwe mu nzu zisanzwe zerekanirwamo film mu gihugu cyacu, iherereye mu mujyi rwagati mu nyubako ya Kigali City tower, guhera isaa kumi n'imwe z'umugoroba. Turashimira Leta yacu ndetse n'abafatanyabikorwa bacu batuba hafi.

Dore amwe mu mafoto ya Movie Night yabereye kuri CLA Nyarutarama

Chris Mwungura

Chris Mwungura (iburyo)

ChrisChris MwunguraMwunguraMwunguraMwungura

Fabrice Nzeyimana

MwunguraMwungura

REBA HANO VIDEO YA MOVIE NIGHT






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND