RFL
Kigali

Abanyita Christophe ntabwo ari izina ryanjye-Biramahire

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:7/11/2017 11:22
0


Bamwe bamwitaga Biramahire Christophe abandi bakamwita Biramahire Abeddy hakaba n'ababikusanyiriza hamwe bakamwita Biramahire Christophe Abeddy. Kuri ubu uyu musore ukinira ikipe ya Police FC aremeza ko yitwa Biramahire Abeddy kuko yanabiboneye ibyangombwa.



Twese abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda cyane abakunda umupira w’amaguru tuzi icyo amazina yadukoreye kuri Taddy Birori Etekiama ubwo Amavubi yabuzwaga kujya mu gikombe cya Afurika cy’ibihugu kubera kubusanya no kutagira amazina ahamye.

Ni muri urwo rwego rero Biramahire wari ufite amazina adahura cyane mu byangombwa bye yafashe umwanya akajya kubikosoza. Kuri ubu akavuga ko amazina ye yemewe n’amategeko ari Biramahire Abeddy. Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Biramahire yagize ati"Ntabwo nitwa Christophe.Narabihinduje kuko n'indangamuntu yanjye ubu barayikosoye, ubu ni BIRAMAHIRE Abeddy".

Birahamye

Indangamuntu ye yanditseho Biramahire Abeddy

Biramahire Abeddy na Mico Justin ba Police FC

Biramahire Abeddy (Ibumoso) na Mico Justin (Iburyo) abahungu bakinana muri Police FC

Biramahire Abeddy yaciye mu ikipe ya Bugesera FC barananiranwa agaruka muri Interforce anayifasha kugera mu mikino ya ½ cy’irangiza mu cyiciro cya kabiri cy’umwaka w’imikino 2015-2016 aho bakuwemo na Pepinieres FC. Yaje kugana mu ikipe ya Police FC akinamo umwaka w’imikino 2016-2017 atsinda ibitego birindwi (7). Ibi byaje bisanga ibitego bibiri (2) yatsindiye ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 yashakaga itike y’igikombe cya Afurika. Igitego kimwe yagitsinze Uganda ikindi acyinjiza Misiri kuri penaliti.

Muri uyu mwaka w’imikino 2017-2018 amaze kubonera Police FC igitego kimwe (1) yatsinze FC Musanze mbere yuko abona igitego mu ikipe y’igihugu Amavubi nkuru. Igitego yatsinze Ethiopia kuwa 5 Ugushyingo 2017 i Addis Ababa.

Biramahire Abeddy azamukana umupira i Musanze

Biramahire Abeddy kuri ubu ari mu bakinnyi Police FC itezeho umusaruro ufatika

Biramahire Abeddy (7) yari yabanje mu kibuga u Rwanda rutsinda Ethiopia ibitego 3-2






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND