RFL
Kigali

MC Tino yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye nshya ‘Ibanga’- VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:6/11/2017 11:34
1


MC Tino wahoze mu itsinda rya TBB kuri usigaye aririmba wenyine, yashyize hanze amashusho y'indirimbo ye ya kane yise 'Ibanga'.



Indirimbo ibanga ya Mc Tino ayishyize hanze nyuma yo gukora izindi nka ‘Mama Ritha, Mula, Umurima …” izi zose yashyize hanze mu gihe gito amaze avuye muri TBB. Iyi ndirimbo nshya ya MC Tino yakozwe mu buryo bw’amajwi na Producer Papito mu gihe amashusho yayo yakozwe n’umusore uri kuzamuka neza A-B Godwin.

MC TINOMC Tino mu ifatwa ry'amashusho y'iyi ndirimbo

MC Tino aherutse gutangariza Inyarwanda.com ko yatangiye kwikorana umuziki kandi ku bwe asanga igihe abakunzi ba muzika bamuha amahirwe bagakunda ibihangano bye yazagera kure. Avuga ko agomba gushyiramo imbaraga kugira ngo ashimishe abakunzi ba muzika muri rusange n'abe by’umwihariko.

REBA HANO AMASHUSHO Y'IYI NDIRIMBO NSHYA YA MC TINO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • niyigaba6 years ago
    Kuki se tino yakoze video irimo umukobwa umwe nkumuhanzi pedro someone mu ndirimbo ye umugore mwiza?





Inyarwanda BACKGROUND