RFL
Kigali

Amavubi yaboneye intsinzi i Addis Ababa

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:5/11/2017 17:37
0


Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru (Amavubi) yatahanye amanota atatu iyakuye I Addis Ababa nyuma yo gutsinda Ethiopia ibitego 3-2 mu mukino ubanza mu rugamba rwo gushaka itike ya CHAN 2018 izabera muri Maroc.



Eric Rutanga, Hakizimana Muhadjili na Biramahire Abeddy nibo batsindiye u Rwanda mu gihe ibitego cya Ethiopia byatsinzwe na Asechalew Birma na Sanni Abubakhar.

Ni umukino u Rwanda rwatangiye rwinjizwa igitego ku munota wa 18’ cya Asechalew Birma mbere y'uko Eric Rutanga Alba yishyura ku munota wa 55’ w’umukino. Ikipe ya Ethiopia bita Walias yaje kongeramo ikindi ku munota wa 65’ gitsinzwe na Sanni Abubakher.

Hakizimana Muhadjili winjiye mu kibuga asimbuye yaje kubona igitego ku munota wa 78’ mbere y'uko Biramahire Abeddy ashyiramo igitego cy’intsinzi ku munota wa 80’. Hakizimana Muhadjili watsinze igitego yagiye mu kibuga asimbuye Manishimwe Djabel naho Mico Justin yinjira asimbuye Nshuti Innocent wari wahushije ibitego byabazwe mu gice cya mbere.

Umukino wo kwishyura uzakinirwa I Kigali kuwa 12 Ugushyingo 2017. Ikipe izarokoka aha izakina imikino ya nyuma ya CHAN 2017  izabera muri Maroc kuva kuwa 12 Mutarama kugeza kuwa 4 Gashyantare 2018.

Dore abakinnyi b'u Rwanda babanje  mu kibuga:

1.Ndayishimiye Eric Bakame (GK, C, 1)

2.Usengimana Faustin 15

3.Manzi Thierry 17

4.Kayumba Soter 5

5.Eric Rutanga 20

6.Mukunzi Yannick 6

7.Iradukunda Eric Radou 14

8.Bizimana Djihad 4

9.Manishimwe Djabel 2

10.Biramahire Abeddy 7

11.Nshuti Innocent 19






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND