RFL
Kigali

CPR mu kwizihiza Yubile y’imyaka 500 y'ivugurura mu Itorero rya Kristo yatangijwe na Martin Luther wari umupadiri

Yanditswe na: Editor
Taliki:5/11/2017 6:01
0


Umuryango w’Abaprotestanti mu Rwanda (CPR) ugiye kwizihiza Yubile y’imyaka 500 y’ivugurura mu itorero rya Kristu ku isi. Tariki ya 10 Ugushyingo 2017 ni bwo iyi Yubile izizihizwa mu Rwanda mu birori bizabera i Kigali muri Dove Hotel.



Ivugurura mu Itorero rya Kristo ku isi ryakozwe na Martin Luther tariki ya 31 Ukwakira 1517 i Wittenberg mu Budage mu cyiswe “La Reforme Protestante”. Kugeza ubu imyaka 500 irashize kuva habayeho iryo vugurura ryatangijwe na Martin Luther witandukanyije na Kiliziya Gatulika akajya gutangiza idini ry’Abaprotesta.

Uyu mwaka wa 2017, Abaprotestanti  ku isi bawugize umwaka wo kwizihiza iryo vugurura, kandi buri gihugu cyangwa akarere gahuza ibihugu birenze kimwe, bagiye bahitamo amatariki yo kwizihiza iyo sabukuru. Rev. Dr. Rugambage umunyamabanga mukuru w'Inaam y'Abaprotestanti mu Rwanda (CPR) yatangaje ko amatorero y'Abaprotestanti mu Rwanda yahisemo kwizihiza iyo yubile y'imyaka 500 tariki 10 Ugushyingo 2017 ku rwego rw'igihugu, mu birori bizabera kuri Dove Hotel ku Gisozi kuva saa mbiri n'igice za mu gitondo. Nyuma yaho buri torero rizihitiramo itariki bazizihirizaho iyi yubile mu matorero yabo nkuko abayobozi ba CPR babotangarije abanyamakuru. 

Abayobozi ba CPR batangaza byinshi kuri iyi Yubile

Insanganyamatsiko y'iyi Yubile y'imyaka 500 ni 'Ukwemera ko ijambo ry'Imana ari ryo ryonyine rufatiro rukomeye rw'imihindukire yuzuye y'umuntu'. Nkuko CPR ibisobanura, ivugurura ni ijambo risobanura kugira ubutwari bwo kuzana impinduka. Intego rusange y'iyi yubile y'imyaka 500 ni ugushimira Imana ko kubera ivugurura, abantu bagejejweho Bibiliya ngo bayisome, bayisobanukirwe neza kandi bayigenderemo bashimwa n'Imana.

Nkuko bitangazwa na Perezida w'Inama nkuru y'Abaprotestanti mu Rwanda (CPR), Musenyeri Birindabagabo Alex, indi ntego igamijwe mu kwizihiza iyi Yubile, ugushimira Imana kandi ko ivugurura ry'itorero rya Kristo ryazanye impinduka nziza n'iterambere muri Kiliziya Gatorika y'i Roma n'amatorero y'Abaprotestantu, rigahindura isi mu buryo bugaragara. Ingero zimwe ni ukugira Bibiliya mu ndimi z'abayisoma, uburezi rusange, ubuzima/ubuvuzi, ivugabutumwa n'iterambere ryuzuye ry'abatuye isi. CPR ivuga ko iyi sabukuru izafasha abantu kumenya amateka n'akamaro k'ivugurura mu kubaka ubwami bw'Imana mu bantu b'iki gihe no mu gihe kizaza. 

Birindabagabo Alex

Musenyeri Birindabagabo Alex

Abantu 2000 gusa ni bo bazitabira ibirori bizabera mur Dove Hotel

Abantu ibihumbi bibiri gusa ni bo bazitabira Yubile y'imyaka 500 y'ivugurura ry'Itorero rya Kristo mu birori bizabera muri Dove Hotel tariki 10 Ugushyingo 2017. Muri bo harimo; Abayobozi b'amatorero n'imiryango bagize CPR, ayandi matorero ya Gikristo, amadini yizera Imana, abayobozi mu nzego za Leta, imiryango mpuzamahanga, abayobozi b'imirimo n'ibigo by'amatorero, abafatanyabikorwa n'inshuti z'amatorero agize CPR. Abayobozi ba CPR babajijwe impamvu ibi birori bizitabirwa n'abantu bacye ugereranyije n'abakristo bagera kuri miliyoni 6 babarizwa mu matorero agize CPR, batangaza ko, muri uyu mwaka wa 2017, iyi sabukuru y'imyaka 500 izakomeza kwizihizwa mu matorero bitewe n'itariki buri torero rizahitamo. 

Incamake y'amateka ya Martin Luther watangije iri vugurura

Martin Luther yari umupadiri w'umwarimu w'iyobokamana mu Budage. Yigishaga Theologiya y'ibitabo by'isezerano rishya rya Bibiliya cyane cyane inzandiko z'intumwa Pawulo. We n'abanyeshuri be bamaze gusesengura iyo theologiya, bakanayigereranya n'imiyoborere n'imikorere y'ubutegetsi bwa Kiliziya (urugero rwo kugurisha indulugensiya), bateguye ingingo 95 bazimanika nijoro ku rugi rwa Cathederale nkuru ya Wittenberg mu Budage, bucya haba umunsi w'Abatagatifu bose, tariki ya 01 Ugushyingo 1517. 

Idini ry’Abaprotestanti ryageze mu Rwanda mu mwaka wa 1907 rihereye ahitwa i Zinga mu cyahoze ari muri Komine Rukira mu Ntara y’Iburasirazuba, aho iri dini ryashinze umuganda ni i Gahini. Amwe mu mateka ahora yibukwa muri aka gace ni ububyutse bwahabereye mu mwaka wa 1930 bwasize abatari bake bakijijwe ndetse kugeza n'uyu munsi ngo ubwo bubyutse buracyahari nkuko Musenyeri Birindabagabo Alex umuyobozi wa CPR yabitangarije abanyamakuru. 

Umunyamabanga mukuru wa CPR, Rev Dr Rugambage Samuel 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND