RFL
Kigali

Ivan Minaert watojeho Rayon Sports yageze muri Afurika y’Epfo

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:4/11/2017 20:46
0


Ivan Jacky Minaert wigeze gutoza Rayon Sports na Mukura Victory Sport kuri ubu yageze muri Afurika y’Epfo mu ikipe ya Black Leopards 1983 iri mu cyiciro cya kabiri ahita asinyamo amasezerano y’imyaka itatu azamara ayitoza.



Ivan Minaert yageze muri AS Kaloum yo muri Guinea Conakry kuwa 12 Kamena 2017 avuye muri Mukura Victory Sport nyuma y’impera za shampiyona y’u Rwanda 2016-2017. Kuri ubu avuga ko ari gusabwa gukora ibishoboka akazamura iyi kipe mu cyiciro cya mbere muri Afurika y’epfo (ABSA Premier League).

Mu kiganiro Minaert yagiranye na INYARWANDA yagize ati “Twaravuganye biciye kuri Email, nyuma bavugana n’uwushinzwe kunshakira akaryo (Manager) birangira twumvikanye ko nasinya imyaka itatu (3). Mu masezerano harimo ko mu mezi atandatu ya mbere ngomba gukora uko nshoboye nkazamura ikipe mu cyiciro cya mbere nyuma tukareba ikizakurikira”. 

Black Leopards FC yashinzwe mu 1983 ikaba ikinira ku kibuga cya Thohoyandou Stadium yakira abafana ibihumbi 40 (40.000). Iyi kipe iyoborwa na David Thidiela ikaba yari isanzwe itozwa na David Bright ukomoka muri Afurika y’Epfo. Umwanya mwiza iheruka mu cyiciro cya kabiri nuko mu mwaka w’imikino 2014-2015 yarangije ku mwanya wa gatatu (3).

Ku rutonde rw'amakipe 16, Black Leopards iri ku mwanya wa 12 n'amanota icumi (10). Kuri iki Cyumweru bagomba gusura Jomo Cosmos ku munsi wa cumi (10) wa shampiyona y'icyiciro cya kabiri. Minaert avuga ko atazatoza uyu mukino ahubwo ko azawukurikirana yicaye muri sitade.

Ivan Minaert  muri Afurika y'epfo

Ivan Minaert  muri Afurika y'epfo

Ivan Minaert muri Afurika y'epfo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND