Mu Rwanda dusanzwe tumenyereye ibirori by'iserukiramuco bitandukanye byaba ibya Cinema, abahanzi, ubugeni, umuco n'ibindi. Itsinda rya Comedy Knights ryatuzaniye agashya mu myidagaduro rizana iserukiramuco mpuzamahanga ry'urwenya mu mujyi wa Kigali.
Iri ni ryo serukiramuco mpuzamaganga ry'urwenya rya mbere ribereye mu mujyi wa Kigali ndetse no mu gihugu cy'u Rwanda muri rusange. Itsinda rya Comedy Knights ritewe inkunga na BRALIRWA ibinyujije mu kinyobwa cyayo cya Mutzing Lite ndetse n'abandi baterankunga batandukanye biyemeje guteza imbere uyu mwuga w'urwenya mu kurushaho kunezeza Abanyarwanda.
Aba ni bo banyarwenya basusurukije abantu
Iri tsinda rya Comedy Knights rikaba ryaratangiye iri serukiramuco mpuzamahanga kuwa 4, tariki 02 Ugushyingo rikaba rizamara iminsi itatu. Ku munsi waryo wa mbere ni ukuvuga ku wa Kane w'iki Cyumweru, iri serukiramuco ryabaye mu Kinyarwanda, ku munsi waryo wa kabiri ni ukuvuga ku wa Gatanu ryabaye mu Gifaransa, mu gihe ku munsi waryo wa nyuma ari wo uyu munsi kuwa Gatandatu risorezwa muri Radisson Blu Hotel mu rurimi rw'Icyongereza.
Michael n'umunya Guinee, Oumar Manet basekeje abantu bidasanzwe
Abitabiriye iki gitaramo bishimye bigaragara.
ANDI MAFOTO YARANZE IRI SERUKIRAMUCO:
Herve Kimenyi Umunyarwenya umaze kubaka izina nawe yashimishije abari aho
Aba bo banyujijemo baranabyina
Byatunguye abantu bose kumva Babou avuga Igifaransa
AMAFOTO: Lewis Ihorindeba-Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO