RFL
Kigali

Amavubi yahagurutse mu Rwanda agana i Addis Ababa

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:3/11/2017 19:17
1


Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru igizwe n’abakinnyi 18 bakina imbere mu Rwanda, yahagurutse i Kigali ku gicamunsi cy’uyu wa Gatanu igana i Addis Ababa aho igiye kwisobanura na Walias ya Ethiopia mu mukino ubanza mu rugamba rwo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu hakoreshejwe abo bakinnyi (CHAN 2018).



Mu kiganiro n'abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa kane, Antoine Hey yavuze ko u Rwanda ari amahirwe rubonye atagomba gupfa ubusa kandi ko mu gihe itike yabura nta muntu abantu barebganya kuko nibyo bigize siporo. Mu magambo ye Antoine Hey Paul yagize ati:

Twakoze ubushakashatsi kuri Ethiopia. Nabajije umutoza w’ikipe y’igihugu ya Sudan bahuye bakanayitsinda bahita babona itike, yambwiye ibyabo neza. Nta gushidikanya njyewe nizeye ko ibintu nibigenda neza ni twe dufite amahirwe yo kubona itike. Gusa umupira w’amaguru ntawamenya. Gusa buri kimwe kiba kigaragara ni nacyo gituma siporo irushaho kuryohera abantu kandi na none buri kimwe kigendanya na gahunda abantu bafite. Duhagaze neza kuko no ku rutonde rwa FIFA turi imbere. 

Uyu mutoza kandi avuga ko kuba u Rwanda ruzakina umukino wo kwishyura mu rugo ari kimwe mu byatuma amahirwe yiyongera ariko kandi ngo mu gihe itike yabura nta muntu bigomba kujya ku mutwe ngo abigayirwe.  Antoine Hey Paul ati: "Dufite umukino wo kwishyura mu rugo (Kigali), byose biri mu biganza byacu. Nta muntu numwe tuzaveba mu gihe twaba tubuze itike. Ikintu kimwe nababwira nuko twiteguye, abakinnyi bariteguye bityo ndakeka ko mu cyumweru kimwe tuzaba dufite imwe mu mpamvu zo kwishima tunafite amasura acyeye”. 

Nyuma y’imyitozo yo kuri uyu wa Kane ni bwo Antoine Hey Paul yahamagaye abakinnyi 18 agomba kwambukana imipaka agana i Addis Ababa mbere yuko kuwa 5 Ugushyingo 2017 azaba akina umukino ubanza mbere yo kuza mu mukino wo kwishyura kuwa 12 Ugushyingo 2017 i Kigali.

Biteganyijwe ko Amavubi yahaguruste mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Ugushyingo 2017 saa kumi z’umugoroba (16h00’) na Ethiopian Airlines, baza kugera i Addis Ababa saa mbili n’iminota 45’ z’umugoroba (20h45’). Aba basore 18 bazakora imyitozo kuwa Gatandatu tariki ya 4 Ugushyingo 2017 mu masaha ya nyuma ya saa sita bitegura umukino ku Cyumweru tariki ya 5 Ugushyingo 2017.

Umutima uri ku mukino

Yannick Mukunzi imbere ya bagenzi be ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali kiri i Kanombe 

Team Manager Emery Kamanazi n'abakinnyi bitegura urugendo

Abakinnyi barimo Ndayishimiye Celestin, Niyonzima Olivier Sefu na Kayumba Soter bari kumwe na Emery Kamanzi ushinzwe ibikorwa by'ikipe y'igihugu Amavubi (Team Manager)

Rujugiro usanzwe afana APR FC yirengagije ubukeba ashyigikira Yannick, Thierry na Rutanga basanzwe bakina muri Rayon

Mukunzi Yannick, Manzi Thierry, Eric Rutanga na Munyaneza Jacques bita Rujugiro umufana ukomeye w'Amavubi na APR FC

Manishimwe Djabel ni inshuro ya mbere agiye guhagarira Amavubi makuru

Manishimwe Djabel wa Rayon Sports umwe mu bakinnyi bahagaze neza muri uyu mwaka w'imikino

Celestin Ndayishimiye asezera umufasha anamusaba amasengesho

Nka Kapiteni, Ndayishimiye Eric Bakame aba agomba gusohoka mu ba nyuma areba ko ingabo ze zitatannye

Dore abakinnyi 18 bahamagawe bakerecyeza i Addis Ababa:

Mu izamu: Ndayishimiye Eric (Rayon Sports FC) na Nzarora Marcel (Police FC)

Abakina inyuma:Usengimana Faustin (Rayon Sports FC), Rutanga Eric (Rayon Sports FC), Nywandwi Sadam (Rayon Sprts FC), Kayumba Soter (AS Kigali), Ndayishimiye Celestin (Police FC), Iradukunda Eric (AS Kigali) na Manzi Thierry (Rayon Sports FC)

Abakina hagati:Bizimana Djihad (APR FC), Niyonzima Olivier (Rayon Sports FC), Hakizimana Muhadjiri (APR FC), Niyonzima Ally (AS Kigali) na Mukunzi Yannick (Rayon Sports FC)

Abataha izamu:Nshuti Innocent (APR Fc), Mico Justin (Police FC), Biramahire Abeddy (Police FC) na Manishimwe Djabel (Rayon Sports FC).

AMAFOTO: Ngabo Roben/Umuseke






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • babou6 years ago
    ariko shahu nyandwi sadam yabantejeeee weeee urabona niba ari isoni?niba ari ubwoba?si ubwa mbere yuriye indege ra? data weeee





Inyarwanda BACKGROUND