RFL
Kigali

Puwaro, umuti uvura gute( goutte) mu gihe gito

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:3/11/2017 14:41
4


Gute ni indwara iteye ubwoba ituma uyirwaye agira utubumbe twinshi mu mubiri tukirundanyiriza aho igufwa rihurira n’irindi haba mu mano, mu mavi cyangwa mu bujana, utu tubumbe rero duterwa na acide urique iba yakwirakwiye mu maraso,



Abahanga bagaragaza ko iyi ndwara ikunda kwibasira abantu bakunda kurya inyama ku kigero cyo hejuru , ariko cyane abagabo ndetse n’abagore bageze mu gihe cyo gucura imbyaro cyangwa abari hejuru y’imyaka 45

Baca umugani mu Kinyarwanda ngo ntakabura imvano kandi koko nibyo kuko dufatiye urugero ruto ku nyama nyinshi ukongeraho inzoga nyinshi bibyara indwara ya Goutte nkuko abashakashatsi batandukanye mu by’ubuzima babigaragaje

Wakwibaza uti ese acide urique twavuze haruguru iterwa n'iki?


Ubusanzwe acide urique ni umwanda utembera mu maraso, uba wabayeho biturutse ku igogorwa  ry’ibyo kurya bikungahaye kuri poroteyine umuntu aba yariye, uko igenda yiyongera bitewe n’uko itashoboye gusohokera mu nkari, ishobora kuvamo utubuye tw’utubumbe tukirundanya mu ino, no mu zindi ngingo aho umuntu aba ashobora kugira ububabare bukabije ku buryo n’iyo undi akoze ahari utwo twubumbe kuko haba harabyimbye, umurwayi agira ububabare bukabije

Ibi bishobora guturuka ku:

Kurya inyama nyinshi kuko poroteyine zazo zifite purine nyinshi, kandi iyi purine ikaba ariyo itanga iyi acide urique cyangwa

Kuba impyiko zitari kuyisohora ku buryo buhagije, bitewe no kunywa inzoga. 

Dore ibimenyetso by’indwara ya gute:


Kubyimba, no kuribwa amano, amavi, no mu bujanja, 
• Gutukura cyangwa gushashagirana amano by’umwihariko ino rinini. 
• Umutima utera buhoro 
• Umuriro udasanzwe 
• Guta ubwenge 
• Kudahina no kugorama kw’amano

Impamvu ishobora gutuma uhitamo gukoresha puwaro nk’umuti nyawo uvura goutte

Puwaro ni ikiribwa kiri mu bwoko bw’ibitunguru kikaba kifitemo ubushobozi buhambaye bwo gusohora acide iba mu nkari ariyo acide urique mu mubiri w’umuntu binyuze mu kwihagarika kwa buri kanya ari nako ya acide isohoka mu mubiri

Abahanga mu by’ubuzima bagaragaza ko ufite iyi ndwara agirwa inama yo gufata puwaro akazikatira mu kirahure 1 zikuzuramo, maze akaziteka muri litiro y’amazi, iminota 5 nta munyu urimo akanywaho (uwo mutobe) ikirahure 1 mu gitondo, sa sita na nimugoroba mbere yo kurya. akajya abikora 2 mu cyumweru asimbutse iminsi 2, maze agahagarika inyama n’inzoga.

Uramutse ukurikije aya mabwiriza neza uhita ubona impinduka mu gihe gito cyane, mu gihe utabonye puwaro zihagije, gerageza ukoreshe sereli, water melon cyangwa intoryi ngo na zo zishobora kugufasha mu gihe urwaye goutte

Src: Sante par les aliments






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nibaruta ezechiel4 years ago
    amahoro ndashimye inama mutugira jewe mfite umugenzi none mama wiwe arwaye goutte ninayo mpamvu nahisemwo guca kururu rubuga ngo ndonke umuti wokumufasha mubuzima busanzwe ndi umu infirmier wo kubitaro vya kigoma tanzanie vyegamwe kuri kubaganga batagira imbibe (M.S.F)={ Medecin Sans Frotiers}
  • Niyonzima2 years ago
    Nari narabyimbaganye umubiri hose mpora ku tunini tugabanya uburibwe nageze ubwo n'imodoka inanira kuyitwara!! Mpora ntonekara ahantu hose !!! Nyamara nari mugaye burundu. Reka mbarabure umugabo bandangiye akampa umuti none Ubu narakize burundu: 0788354951 maze no kumurangira abandi barenga 5 kandi barakize avurisha umuti utangaje kandi utagoye kuwufata.
  • Tuyishimire onesphore1 year ago
    Uyu 0788354951 ava amafaranga angahe
  • Mugisha6 months ago
    ese pawuro cyangwa intoryi bushobora kuvura goutte cg nukuyigabanya?





Inyarwanda BACKGROUND