RFL
Kigali

CECAFA WOMEN: Ikipe y'Abarundi igiye kumara ukwezi mu mwiherero mu gihe u Rwanda bari mu kiruhuko-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:3/11/2017 13:27
0


Mu gihe amakuru ari hanze avuga ko imikino y’amakipe y’ibihugu y’abagore mu karere ka Afurika y’iburasirazuba (CACAFA) igomba gutangira kuwa 16 Ukuboza 2017, ikipe y’igihugu y’u Burundi yo yamaze gutangira umwiherero ndetse barenda kuzuza iminsi 30 mu gihe mu Rwanda bataranahamagara ikipe.



Tariki ya 5 Ukwakira 2017 ni bwo abakinnyi b’ikipe y’igihugu binjiye mu mwiherero bitegura imikino ya nyuma ya CECAFA izabera mu Rwanda kuva kuwa 16 Ukuboza 2017. Aba Barundi bari mu mwiherero bitegura kuza mu Rwanda mu gihe mu Rwanda abakinnyi b’abakobwa bari mu biruhuko bizarangira kuwa 20 Ugushyingo 2017 ku makipe akomeye nka AS Kigali izanatanga abakinnyi benshi mu ikipe y’igihugu.

Kuri uyu wa Gatanu saa sita n’iminota 31 (12h31’) twagerageje guhamagara Rwemarika Felicite ukuriye komisiyo y’umupira w’abagore muri FERWAFA dusanga umurongo wa telephone igendanwa asanzwe akoresha utari ku mirongo migari. Nyuma y’iminota ibiri nabwo twageragaje kuvugana na Ruboneza Prosper umuvugizi mukuru wa FERWAFA dusanga ntabwo biri gukunda ko atwitaba.

Aha byari muri gahunda yo kubaza uko imyiteguro y’ikipe y’igihugu y’u Rwanda iteguye mu gihe u Rwanda ruzakira irushanwa ariko bakaba bataranahamagara ikipe izitabira nyamara ibihugu byitegura gusesekara i Kigali birimbanyije imyiteguro.

Ku Cyumweru tariki ya 5 Ugushyingo 2017 nibwo ikipe y'u Burundi izaba imaze ukwezi mu mwiherero

Ku Cyumweru tariki ya 5 Ugushyingo 2017 ni bwo ikipe y'u Burundi izaba imaze ukwezi mu mwiherero

Uwimana Nothie (ubanza ibmoso) ni umurundikazi ukinira AS Kigali yahamagawe mu ikioe y'igihugu cye

Uwimana Nothie (ubanza ibmoso) ni umurundikazi ukinira AS Kigali yahamagawe mu ikioe y'igihugu cye

Bamwe mu bakinnyi b'u Burundi bari mu mwiherero watangiye kuwa 5 Ukwakira 2017

Burundi

Bamwe mu bakinnyi b'u Burundi bari mu mwiherero watangiye kuwa 5 Ukwakira 2017






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND