Ubukwe bwa Ama G The Black buratashye, impapuro z’ubutumire zageze hanze

Imyidagaduro - 02/11/2017 7:14 AM
Share:

Umwanditsi:

Ubukwe bwa Ama G The Black buratashye, impapuro z’ubutumire zageze hanze

Muri iyi minsi hadutse inkuru ivuga ku bukwe bw’umuraperi Ama G The Black, uyu akaba agiye kurushingana n’inkumi bakundanye nyuma yo gutandukana n'uwari umugore we banabyaranye imfura yabo. Kuri ubu Ama G yamaze gushyira hanze impapuro z’ubutumire mu bukwe bwe n’umugore we mushya.

Byatangiye bivugwa nk’ibihuha ariko ubu byamaze kuba impamo, ubukwe bwatashye, 2017 irasiga Ama G The Black akoze ubukwe n’ugiye kumubera umufasha cyane ko ubukwe bwabo buri mu Ukuboza 2017. Nkuko bigaragara kuri izi mpapuro z’ubutumire, ubukwe bwa Ama G The Black na Uwase Liliane umukunzi we mushya buzaba tariki 24 Ukuboza 2017.

AMAG THE BLACKImpapuro z'ubutumire z'ubukwe bwa Ama G The Black

Nkuko gahunda iri kuri izi ‘Invitation’ ibivuga ngo kuri iyi tariki saa tatu za mu gitondo ni umuhango wo gusaba no gukwa ibirori bizabera ku Ruyenzi mu nyubako ya ‘Chris Guest House’. Nyuma yaho saa cyenda z’amanywa hakazaba kwakira abatumirwa ibirori bizabera Kicukiro saa cyenda z’amanywa.

AMAG THE BLACK

Uwase Liliane ugiye kurushinga na Ama G The Black

Ama G The Black agiye kubana na Uwase Liliane nyuma y’igihe gito atandukanye na Rosine bari bamaranye imyaka igera kuri ibiri babana ndetse baranabyaranye imfura yabo.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...