Joram Gakiza uzwi nka Jay G mu muziki ni umuhanzi uri kuzamuka mu muziki nyarwanda akaba ari gushyira imbaraga nyinshi mu muziki we nyuma yo gusoza kaminuza muri UR CST yahoze yitwa KIST.
Kuri ubu Jay G ari gukora indirimbo nshya ndetse avuga ko afite imishinga myinshi mu muziki we. Joram Gakiza yize ‘Electrical Engineering muri UR-CST (KIST), ubu ari kuririmba igisope mu Inkumburwa Resto bar Nyabugogo akabifatanya n’umuziki we usanzwe. Joram Gakiza ni umwanditsi w’indirimbo akaba n’umwanditsi wa filime ndetse akanayakina aho yakinnye muri; Ndi umukristo, Catherine n'Inzigo. Jay G yagize ati:
Natangiye umuziki muri 2008 niga i Karongi mu Birambo ku kigo cyitwa E.S Urumuli muri groupe yitwa Jay-G nkomereza muri E.S. Musanze, nkiwukora nigaga (PCM) Icyo nje ngamije mu muziki nyarwanda ni uguha abahanzi nyarwanda n'abanyamahanga uruhero rwiza mu gukora live music kuko mfite ubushobozi bwo kuba naririmba nanicurangira indirimbo zanjye zose.
Joram Gakiza ari we Jay G yakomeje agira ati: "Indirimbo yanjye igamije gukomeza abantu ko bakwiye kwihanganira ibibazo n'ibigeragezo bahura na byo kuko bizashiraho tugeze mw'ijuru ababyitwayemo neza bagahabwa ingororano. Mu buzima nkaba Nkunda Michael Jackson nka role model wanjye."
Jay G ubwo yasozaga amasomo ye muri Kaminuza y'u Rwanda
TANGA IGITECYEREZO