‘WhatsApp’ yazanye uburyo bwo gusiba ubutumwa ‘message’ igihe uyohereje uwo itari igenewe cyangwa harimo ikosa

Utuntu nutundi - 31/10/2017 12:04 PM
Share:

Umwanditsi:

‘WhatsApp’ yazanye uburyo bwo gusiba ubutumwa ‘message’ igihe uyohereje uwo itari igenewe cyangwa harimo ikosa

Abakoresha ‘Whatsapp’ igezweho ubu noneho bashobora gusiba ubutumwa boherereje umuntu bibeshye cyangwa igihe harimo ikosa. Sobanukirwa uko bikorwa

Ubu buryo bushya buzajya bufasha umuntu wari wibeshye kuba yabasha gusiba ubutumwa (message) imwe cyangwa nyinshi. Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’abayobozi ba ‘Whatsapp’ rigira riti’

“Gusiba ubutumwa ‘message’ ku bantu bose, bigufasha gusiba ubutumwa wari woherereje umuntu cyangwa muri gurupe (group). Ibi bifasha igihe wari wibeshye ukohereza ubutumwa ahatariho cyangwa igihe harimo amakosa y’imyandikire.’

Igihe ushaka gusiba ubutumwa wari woherereje umuntu cyangwa abantu benshi, ukurikiza izi nzira:

  • Ufungura ‘WhatsApp’ noneho ukajya mu butumwa cyangwa chat ushaka gusiba
  • Kanda ku butumwa ushaka gusiba ugumisheho yaba ubutumwa bwisnhi icyarimwe  
  • Reba ahantu hejuru mu nguni handitse ngo ‘Delete’ bivuze gusiba noneho uhitemo ahanditse ngo ‘Delete for everyone’ bisobanuye ko uraba usibye ubu butumwa ku bantu bose.

Kugira ngo ibi bikunde, abahagarariye urubuga rwa Whatsapp, bavuga ko uwohereza ubutumwa n’ubwohererejwe basabwa kuba bakoresha ‘Whatsapp’ igezweho ikoreshwa muri telephone za Android, iPhone cyangwa Windows Phone.

Bisaba kandi ko uwohereje asiba ubutumwa mu gihe kitarenze iminota irindwi abwohereje kuko nyuma y’aho ushatse gusiba ubutumwa utabona ahantu hagufasha gusiba ubutumwa ku bantu bose

Kuba urubuga rwa ‘Whatsapp rukoreshwa n’abantu barenga milliard ku isi hose’ ruzanye ubu buryo, byakiriwe n’abasanzwe barukoresha kuko bizabafasha mu gukosora ubutumwa igihe bibeshye bakabwohereza burimo amakosa cyangwa babwohereje aho butari bugenewe.

Ku rundi ruhande ariko, ibi bishobora kubangamira abakora akazi gasaba kubika ubutumwa bwo ku mbuga nkoranyambaga nk’ibimenyetso bakwifashisha igihe bibaye ngombwa kuko umuntu azaba afite amahitamo yo kuba yakoherereza ubutumwa yarangiza agahita abusiba. 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...