RFL
Kigali

Abahanzi,abapasiteri, abanyamakuru n'abandi bahurira mu itsinda All Gospel bakesheje ijoro basabana n'Imana-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:30/10/2017 21:18
0

Umuryango All Gospel Today uhuza abahanzi mu ndirimbo zo kuramya Imana, abanyamakuru, abayobozi b'amatsinda anyuranye, abapasiteri n'abandi bahuriye mu ijoro ry'ubusabane bakesha ijoro ryose baramya Imana.



Ni igikorwa bise 'Ijoro ry'ubusabane' cyabaye tariki 27 Ukwakira 2017 kibera ku Kimihurura kuri Women Foundation Ministries kuva isaa yine z'ijoro kugeza saa kumi n'ebyiri za mu gitondo. Iki gikorwa cyateguwe mu rwego rwo gusabana n'Imana ndetse no kumenyana hagati y'abataziranye. Abitabiriye iki gikorwa bagize ibihe byiza, basabana n'Imana binyuze mu kuramya Imana no ijambo ryayo. 

Ijoro ry'Ubusabane

Bakihagera babanje kwiyakira

Iki gikorwa kitabiriwe n'abantu bagera kuri 80. Bamwe mu bakitabiriye babwiye Inyarwanda.com ko bahungukiye byinshi kuko bahawe impanuro zizabafasha mu buzima bwabo bw'agakiza. Umuvugabutumwa Manasseh Eric Muvandimwe wo mu itorero rya Assemblies of God ni we wigishije ijambo ry'Imana, akaba yaravuze ingingo enye zafasha abantu kugera ku nzozi zabo yaba mu buzima busanzwe no mu murimo w'Imana. Umuhanzi Bigizi Gentil uzwi nka Kipenzi yatanze ubuhamya bw'ukuntu Imana yamwiyeretse igakiza umugore we indwara ya Cancer, akabyara neza ndetse ubu akaba atwinde umwana w'umuhungu, ubuheta bwabo. 

Ijoro ry'Ubusabane

Bafashe umwanya uhagije wo kuramya Imana n'uwo gusenga

Mu bitabiriye aya makesha twavugamo; Apostle Mignonne Kabera, Rev Baho Isaie Uwihirwe wasengeye abaseribateri ngo Imana izabahe urushako rwiza,Pastor John Kaiga uyobora Groove Awards mu Rwanda wari kumwe n'umufasha we, Aime Uwimana, Ev Manasseh Eric Muvandimwe, Bigizi Gentil, umuraperikazi The Pink, Kavutse Olivier uyobora Beauty For Ashes, Dominic Ashimwe, Bizima Egide wo muri Alarm Ministries, Stella Manishimwe uzwi nka Ni njye wa mugore;

Miss Bellange Muhikira nyampinga wa UNILAK, Steven Karasira ukora kuri Radio Umucyo wari Mc afatanyije na Ev Becky,Uwera Dinah, Uwera Karen, Miss Ruth Kanoheri Christmas, Chris Mwungura, Issa Noel Karinijabo, Juliet Tumusiime, Albert Niyonsaba, Columbus, Ishimwe Israel, Sengurebe Joel bakunze kwita Meya, Ev Fred Kalisa, Muganwa Assoumpta uzwi nka Satura, Octave uyobora The Blessing Family, Elsa Muhayimana uyobora korali Yesu araje yo mu Badive n'abandi banyuranye. 

REBA AMAFOTO YUKO BYARI BIMEZE

All Gospel Today

Egide Bizimana, Miss Bellange na Juliet birumvikana ntibari guhomba 'Selfie'

All Gospel TodayAll Gospel Today

Mama Kenzo, Deo Munyakazi, Steven Karasira na Rev Kayumba

All Gospel TodayAll Gospel TodayAll Gospel Today

Umutesi Carine Tracy hamwe na Ev Becky

All Gospel Today

Satura hamwe na The Pink

All Gospel TodayAll Gospel TodayAll Gospel Today

Ishimwe Israel wa Igihe.com na Joel Sengurebe uzwi nka Meya

All Gospel Today

Pastor John Kaiga yari kumwe n'umugore we

All Gospel TodayAll Gospel Today

Arsene Tuyi ni we wayoboye gahunda yo kuramya Imana

All Gospel Today

Umunyamakuru Issah Noel Karinijabo wa Authentic Radio

All Gospel Today

Kavutse Olivier uyobora Beauty For Ashes

All Gospel TodayAll Gospel Today

Umuvugabutumwa Rebecca Hillary uzwi nka Becky

All Gospel Today

Umunyamakuru Onesphore Dushimirimana

All Gospel TodayAll Gospel Today

Umuvugabutumwa Fred Kalisa

Apostle Mignone

Apostle Mignone hamwe na Aime Uwimana

Aime UwimanaApostle MignoneApostle Mignone

Apostle Mignone mu kuramya Imana

Kipenzi

Bigizi Gentil ati 'Mfite abafasha babiri, umwe namusize mu rugo undi turi kumwe hano ni Umwuka Wera',.. Apostle Mignone yishimiye guhura na Kipenzi na cyane ko akunda indirimbo ze hafi ya zose

All Gospel Today

Barafashijwe cyane mu ijoro ry'ubusabane

All Gospel Today

Kuramya burya ngo ni bumwe mu buryo bwo kuganira n'Imana

All Gospel Today

Umunyamakuru Imanishimwe Dieudonne

Manasseh

Umuvugabutumwa Manasseh yahesheje umugisha abari muri aya makesha

Mama Kenzo

Mama Kenzo umufasha wa nyakwigendera Patrick Kanyamibwa

Fafa

Umunyamakuru Benshi Francois uzwi nka Fafa

All Gospel Today

Umuhanzikazi Nick Nicole

Regy Banks

Yesashimwe Regis uzwi nka Regy Banks

All Gospel Today

Nyampinga Irene Muhikira Bellange

All Gospel TodayAll Gospel Today

Chris Mwungura ni umwe mu bahagiriye ibihe byiza

All Gospel Today

Aime Uwimana bakunze kwita Bishop nawe yari ahari

All Gospel Today

Bigizi Gentil hamwe na Stella Manishimwe

All Gospel TodayAll Gospel TodayAll Gospel Today

Abahanzikazi Ruth Kanoheli, Carine Tracy na Esther Umwiza

All Gospel Today

Nduwayo Columbus

All Gospel Today

Byishimo Espoir wa Authentic Tv

All Gospel Today

Elsa Muhayimana

All Gospel Today

Ev Steven, Danny Mutabazi na Makombe

AMAFOTO: Moses Niyonzima






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND