RFL
Kigali

Bulldog yemezako Tuff Gangs itazabangamira imikorere yabo

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:27/10/2017 19:25
0


Kuri uyu gatanu tariki ya 27 Ukwakira 2017 umuhanzi ukora injya na Hip Hop, Bulldog yashyize hanze indirimbo ye nshya anemeza ko gusubirana kwa Tuff Gangs bitazabangamira na gato imikorere ya buri wese ku giti cye mu bagize iri tsinda.



Umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu bakora injyana ya Hip Hop wamenyekanye cyane mu ndirimbo zitandukanye nka Nk'umusaza, Ikinyagihumbi Gishya, Impfubyi n'izindi ndetse akaba abarizwa mu itsinda rya Tuff Gangs yashyize hanze indirimbo ye nshya. Ubwo Inyarwanda.com yaganiraga na Bulldog yadutangarije ko gusubirana kwa Tough Gangz nta cyo bizahungabanyaho umuziki wa buri wese ku giti cye ahubwo ari uburyo bwiza bwo guhuza imbaraga. Mu magambo ye bwite, Bulldog yagize ati:

Yego ni byo nasaga n'ucecetse cyane ko twabanje kwicara hamwe tukabanza gushaka igiteza imbere itsinda... ariko gusubirana kwa Tuff Gangs ntacyo bizatwara imikorere yacu, ahubwo ni uburyo bwiza bwo guhuza imbaraga. Abakunzi banjye nabazaniye indirimbo nshyashya nise 'Mpe Enkoni' izabashimisha ndabihamya.

UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA YA BULLDOGG

UMVA IKIGANIRO INYARWANDA YAGIRANYE NA BULLDOGG







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND