RFL
Kigali

MU MAFOTO: Umuryango AERG wizihije isabukuru y'imyaka 21 umaze ushinzwe

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:27/10/2017 17:52
0


Umuryango AERG (Association des Etudiants Et Éleves Rescapés Du Genocide) ni umwe mu miryango igize IBUKA, washinzwe n'abanyeshuri barokotse Genocide yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Kuri uyu wa gatanu tariki ya 27 Ukwakira 2017 bizihije isabukuru y'imyaka 21 bamaze babayeho.



Kuri uyu wa Gatanu kuri sitade Amahoro, habereye ibirori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka 21 umuryango AERG washinzwe n'abanyeshuri barokotse Genocide yakorewe Abatutsi umaze ubayeho. Ni ibirori byitabiriwe na bamwe mu bayobozi b'igihugu baturutse mu nzego zitandukanye. Ibirori byaranzwe no gushimira cyane ubuyobozi bwiza igihugu cy'u Rwanda gifite ndetse no kurushaho gufata ingamba nshya cyane ko abagize AERG ari urubyiruko, imbaraga z'igihugu.

Uyu muryango washinzwe n'abantu 12, ku itariki 20 Ukwakira 1996, mu cyahoze ari kaminuza nkuru y'u Rwanda ishami rya Butare. Yari igamije guhangana na zimwe mu ngaruka za Jenoside harimo ihungabana, ubupfubyi gutakaza icyizere cy'ejo hazaza n'ibindi. Intego za AERG ni ukwibuka, kwirinda, kurerana no guharanira kubaho kandi neza. Uretse abanyeshuri kandi, bemera n'abanyamuryango b'icyubahiro (Abandi bantu batari abanyeshuri bashaka kwinjira mu muryango).

CNLG Representative Umuyobozi muri CNLG yashimye urwego AERG imaze kugeraho anabasaba gukomeza

Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu, Francis Kaboneka wari intumwa ya Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame, mu butumwa yagejeje ku bari bitabiriye ibi birori yashimiye abashinze umuryaango AERG kuko imbuto babibye ziri gutanga umusaruro mwiza. Yabashimiye uruhare rwabo mu iterambere ry'igihugu. Yasabye abanyeshuri bari muri uyu muryango kwiga bashyizeho umwete nkuko Perezida Kagame akunze kubivuga. Yagize ati:

Abashinze uyu muryango ntimwibeshye. Imbuto mwabibye uyu munsi muri kubona umusaruro wazo. Turabashimira uruhare mukomeje kugira mu iterambere ry'igihugu cyacu. Mukomeze kwiga mushyizeho umwete nk'uko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda akunze kubivuga. Mwabuze abavandimwe, inshuti n'ababyeyi ariko mufite igihugu kibakunda kandi kibitayeho. Mukomeze guharanira iterambere, urumuri mutanga rugaragarira u Rwanda n'amahanga ruhore rwaka ntirukazime, murusakaze hose. Mu kinyabupfura, ubumwe no gufatanya byanyu ndetse no gukorera ku ntego, twizeye ko igihugu cyacu kizarushaho kuba kiza dufatanyije kuko dufite imbaraga.

Francis Kaboneka

Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu Francis Kaboneka ni we wari intumwa ya Perezida Kagame muri ibi birori

Abitabiriye ibi birori bari buzuye Sitade nto ya Remera, basusurukijwe n'abanyeshuri bo mu ishuri ryo ku Nyundo baririmbye mu buryo bw'umwimerere ndetse n'itorero Inyamibwa za AERG Nationale mu mbyino zishimishije.

Nyundo STUDENTS

Abanyeshuri bo ku Nyundo basusurukije abitabiriye ibi birori

Abanyeshuri bibumbiye muri uyu muryango wa AERG, bashimiye cyane Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame ku bufasha bwa buri munsi akomeje kubaha ndetse banashimira indi miryango yose idahwema kubatera ingabo mu bitugu nka: SURF-Rwanda, Imbuto Foundation, Akazi Kanoze n'iyindi, kuri ubu bakaba barahawe ubutaka bw'urwuri rufite ubuso bungana na Hegitari 120 mu karere ka Nyagatare aho batangiye ibikorwa byo kubwitaho mu buryo bwose bwo kububyaza umusaruro.

REBA ANDI MAFOTO:

21 YEARS AERG

Abayobozi

Abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye ibi birori

Gift to HE Paul Kagame

AERG yageneye impano Nyakubahwa Perezida Paul Kagame

Students

Abanyeshuri bo ku Nyundo basusurukije abari aho

Inyamibwa

Inyamibwa za AERG mu mbyino zishimishije zasusurukije abaje muri ibi birori

AMAFOTO: Lewis Ihorindeba-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND