RFL
Kigali

WARI UZI KO: Urusaku rw’ibinyabiziga rugira ingaruka mbi ku buzima bwawe

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:27/10/2017 16:05
0


Uko iterambere rigenda riza ni nako imiberereho ya buri munsi igenda ihinduka aho usanga benshi imirimo y’amaboko yabo yarabihiriye bikaba ngombwa ko igihugu nacyo gitera imbere mu buryo bumwe cyangwa ubundi bigatuma abantu babaho bitandukanye n’uko babagaho cyera aho kuri usanga benshi batunze ibinyabiziga bitandukanye,



Abashakashasi batandukanye mu by’ubuzima bagaragaje ku burya urusaku rw’ibiyabiziga abantu bahoramo buri munsi ngo bishobora kwangiza ubuzima bw’umuntu gahoro gahoro akazashiduka ubuzima bwe buri mu kaga mu bintu atatekerezaga.

Dore bimwe mu bituma ubuzima bw’umuntu utuye hafi y’umuhanda cyangwa ukorera akazi ke mu muhanda bujya mu kaga. Icya mbere abahanga bagaragaza ku rubuga top santé, ngo ni uguhumeka umwuka wanduye uba waturutse kuri rwa ruhurirane rw’ibinyabiziga ukazasanga umuntu yararwaye indwara zifata mu myanya y’ubuhumekero ariko na we atari abizi.

Aba bahang mu by’ubuzima bakomeza bavuga ko uru rusaku rw’ibinyabiziga rushobora gutera indwara ya diabete ndetse n’umutima ku buryo butunguranye aho ushobora kumva umuntu yaryamye ari muzima cyangwa ri kugenda wajya kumva ukumva ngo yapfuye ariko burya bishobora kuba biterwa n’uru rusaku abantu birirwamo mu kazi cyangwa ba bandi batuye hahi y’imihanda.

Ibi ngo byagaragaje n’umwe mu bashakashatsi w’inzobere mu bidukikije Martin Roosli nkuko urubuga top santé rukomea rubivuga aho yasanze ngo burya n’iyo umuntu aryamye nijoro ariko akaza gukangurwa n’urusaku rw’ibinyabiziga ngo bigenda bigira ingaruka nubwo umuntu atahita apfa kubivumbura ako kanya.

Iyi akaba ari nayo mpamvu uzakunda kubona bamwe mu bifite cyangwa se basomye bakunda kwibera kure cyane y’imihanda cyangwa ahantu hatagera ibinyabiziga byinshi mu rwego rwo kwirinda za ngsruka twavuze haruguru. Niba ushaka kubaho neza no  guca ukubiri n’indwara ziterwa n’urusaku rw’ibinyabiziga gerageza gutur kure y’imihanda aho utazahura na byo ku bwinshi.

Src: Top santé

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND