RFL
Kigali

MU MAFOTO 80: I Kigali hakomeje ihuriro rya 10 ry'umuryango 'Unity Club INTWARARUMURI'

Yanditswe na: Editor
Taliki:27/10/2017 9:56
0


Kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Ukwakira, 2017, ni umunsi wa kabiri ari nawo wa nyuma w'iri huriro. Mu gutangiza umunsi wa kabiri w'ihuriro ry'Umuryango 'Unity Club INTWARARUMURI'. Madamu Jeannette KAGAME yasabye abarigize kutirara



Umufasha wa Perezida wa Repubulika Mme Jeannette KAGAME yavuze ko n'ubwo bishimira aho abanyarwanda bageze badakwiye kwirara. Yasabye kandi abitabiriye iri huriro kuba abayobozi bareba kure bakabona kare inzira berekezamo abo bayobora kuko batwaye Urumuri rubamurikira.

Yagize ati “Nubwo twishimira aho tugeze ariko ntitugomba kwirara, ntitugomba kwibagirwa ko u Rwanda rwacu rwahuye na byinshi byashoboraga gutuma rutongera kubaho. Dukwiye kubizirikana tukabivanamo isomo ryo gukomera ku bumwe bwacu ndetse no gukorera Abanyarwanda mu buryo budasanzwe.”

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko Unity Club yatinyuye benshi kugira ngo ubumwe butanyeganyezwa bushoboke, bigatuma Abanyarwanda bongera kubona ubudasa nk’umusaruro w’ubumwe bwabo.

Biteganyijwe ko abagize iri huriro baza kugirana ibiganiro nyunguranabitekerezo kuri gahunda y'imyaka irindwi Unity Club izagenderaho. Ibi biganiro biragaruka ku nsanganyamatsiko igira iti 'UBUDASA BW'U RWANDA MU CYEREKEZO TWAHISEMO'

Ku mugoroba mu gice gisoza iri huriro, Perezida wa Repubulika Paul KAGAME akaba n'umunyamuryango w'icyubahiro wa Unity Club araza kugeza ijambo ku bitabiriye iri huriro. Abanyamakuru bacu barimo gukurikirana iri huriro barakomeza kutugezeho amakuru.....

REBA AMAFOTO Y'UKO BIMEZE MU IHURIRO RYA 10 RY'UMURYANGO 'UNITY CLUB INTWARARUMURI'

Madamu Jeannette Kagame umuyobozi wa 'Unity Club INTWARARUMURI'

Bamwe mu bayobozi bakuru mu nzego nkuru za Leta bitabiriye


KANDA HANO UREBE ANDI MAFOTO MENSHI

AMAFOTO: Sabin Abayo-Afrifame Pictures






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND