RFL
Kigali

Kuri uyu wa Gatanu Aline Gahongayire aramurika Album ye nshya mu gitaramo gikomeye amaze iminsi ategura

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:27/10/2017 10:13
0


Kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Ukwakira 2017 umuhanzikazi Aline Gahongayire aramurika album ye nshya 'New Woman' mu birori bibera mu nyubako 'Ubukwe Grande Hotel' kuva isaa kumi n'ebyiri z'umugoroba kugeza saa tatu z'ijoro.



Eric Mashukano umuyobozi wa Moriah Entertainment group yafatanyije na Aline Gahongayire gutegura iki gitaramo, yabwiye Inyarwanda.com ko muri iki gitaramo Aline Gahongayire ari we wenyine uri buririmbe kugira ngo abone umwanya uhagije wo gutaramira abakunzi b'ibihangano bye. Biteganyijwe ko iki gitaramo kiri bwitabirwe na benshi mu bahanzi bakomeye mu muziki wa Gospel n'abandi bantu b'inshuti za hafi za Aline Gahongayire. 

REBA HANO NI NDE WATUBUZA YA ALINE GAHONGAYIRE

Muri iki gitaramo kandi ni bwo uyu muhanzikazi Aline Gahongayire ari bushyire hanze album ye nshya yise New Woman. Kwinjira muri iki gitaramo birasaba kuba ufite ubutumire, gusa abantu bari buhagere kare bahawe amahirwe yo kwinjira bishyuye ibihumbi 10 by'amanyarwanda (10.000Frw). Aline Gahongayire avuga ko album ye nshya 'New Woman' ikubiyeho indirimbo zibumbatiye ubuhamya bw'ubuzima yanyuzemo n'icyerekezo gihamya yihaye. 

Ni izihe ndirimbo ziri kuri album New Woman?

Aline Gahongayire aramurika album 'New Woman' igizwe n'indirimbo nshya amaze iminsi atunganya aho twavugamo; Warampishe, Ni yo yabikoze, Iyabivuze, Irakora ft TMC, I see you fr Serge Iyamuremye, I love it, Nakumbuka, Yarahabaye, Ni nde watubuza, Awesome God na Wandemye remix. Mu zigaragaza amashusho harimo; Iyabivuze,Ni nde watubuza, Ni yo yabikoze, I see you ft Serge Iyamuremye, Nakumbuka, Warampishe, Nzahora mbyibuka na Peke. 

Related image

Umuhanzikazi Aline Gahongayire

REBA HANO ALINE GAHONGAYIRE AVUGA BYINSHI KU GITARAMO CYE


REBA HANO NI NDE WATUBUZA YA ALINE GAHONGAYIRE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND