Kuri ubu avuga ko ikibazo cyari hagati ya APR FC na Kiyovu Sport byarangiye igisigaye nuko icyangombwa cy’abakinnyi “Player License” yakabaye yarabonetse muri iki Cyumweru.
“Ubu meze neza nta kibazo. Niko byari bimeze ariko byarakemutse ubu nta kibazo. Ndi umukinnyi w’ikipe ya APR FC. License sinzi niba yarabonetse ariko muri iki Cyumweru nibwo ikibazo cya APR na Kiyovu Sport cyarangiye”. Ombolenga
Ombolenga Fitina avuga ko mu gihe byaba bigenze neza yahura na Kiyovu Sport kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Ukwakira 2017. Kuri we ni ibintu bitoroshye guhura n’ikipe yamuzamuye akaba umukinnyi ukomeye gusa ngo biba ari ngombwa ko ayereka ko agishiboye umupira.
Fitina yageze muri APR FC nyuma y’umwaka yari amaze muri MFK Topvar TopoľÄany muri Slovakia, ikipe yagiyemo avuye muri KIyovu Sport arikon akaba yari yagiye hanze bisa nk’aho atijijwe. Uyu musore avuga ibya Topvar na Kiyovu Sport byo byarangije gukemuka.