RFL
Kigali

Kuva kuri uyu wa 26-27 Ukwakira 2017, 'Umuryango Unity club Intwararumuri' ufite Ihuriro ngarukamwaka rya 10.

Yanditswe na: Editor
Taliki:25/10/2017 17:53
0


Iri huriro ry'iminsi ibiri riritabirwa n'abayobozi bakuru b'igihugu n'abafasha babo ndetse n'abigeze kuba abayobozi bakuru. Insanganyamatsiko y'uyu mwaka igira iti ”Ubudasa bw’u Rwanda mu cyerekezo twahisemo”



Iri huriro ryateguwe na 'Unity Club' ku bufatanye na Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge(NURC).  
Kuri gahunda y'uyu mwiherero wa 10, ku munsi wa mbere ari taliki 26 Ukwakira 2017, hateganyijwe umwiherero w’abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri uzakorwa hagamijwe kwemeza icyerekezo n’Ingamba bya Unity Club mu myaka irindwi iri mbere, kuganira no kungurana ibitekerezo ku bikenewe ngo izi ntego zizagerweho(success factors).

Mme Jeannette KAGAME watangije umuryango 'Unity Club'
Taliki ya 27 ugushyingo 2017 hateganyijwe ihuriro ryaguye rizahuza Abanyamuryango ba Unity Club n’abandi batumirwa barimo abayobozi bakuru b’inzego nkuru za Leta ndetse na sosiyete civile rikazaberamo ikiganiro  nyunguranabitekerezo ku “imiyoborere u Rwanda rwahisemo, kugena no gushyira mu bikorwa ibyemezo rwihaye”, kumurikira Abanyamuryango ba Unity Club n’Abatumirwa imyanzuro-ngiro y’ihuriro ngarukamwaka rya 10, iri huriro rikazasozwa n’umugoroba w’imihigo, aho abanyamuryango ba Unity-Club Intwararumuri bazahigira imbere ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul KAGAME ari nawe mushyitsi mukuru muri ibi birori gukomeza kuba umusemburo w’impinduka nziza, basigasira ibyagezweho nk’Abayobozi beza kandi babishoboye.
Intego rusange y’iri huriro ngarukamwaka rya 10 ikazaba ari kuzirikana UBUDASA bw’u Rwanda n’agaciro k’ICYEREKEZO abanyarwanda bahisemo, bashyigikira igihango Umuyobozi (Perezida Kagame) afitanye n’u Rwanda

Mme Jeannette KAGAME ashyikiriza ibihembo 'Abarinzi b'Igihango' mu 2016

Umuryango Unity Club Intwararumuri ugamije gutanga umusanzu mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, washinzwe muri Gashyantare 1996, wiha intego yo “kwimakaza umuco w’ubumwe n’amahoro, byo nkingi z’iterambere rirambye”.  Umuyobozi Mukuru  wa Unity Club, wayihaye intango mu ikubitiro ndetse n’icyerekezo, ni Nyakubahwa Mme Jeannette KAGAME, Umufasha wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.Mu myaka 21 ishize, umuryango Unity Club uharanira gushyira mu bikorwa intego wiyemeje mu rugamba rwo kubera Abanyarwanda urumuri “Intwararumuri”, hamaze kubakwa amazu 5 mu turere dutanu ( Huye 2, Rurindo 1, Kamonyi 1 na Kayonza1) agenewe Ababyeyi b’Intwaza abagizwe incike na Jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994, Amazu 20 yubatswe mu karere ka Rubavu agenerwa Abana b’imfubyi bakuwe muri Orpherinat Noel de Nyundo muri gahunda yo kurerera abana mu miryango, Unity Club kandi iri gutegura kubaka indi nzu mu Karere ka Rusizi umwaka utaha wa 2018 nayo izatuzwamo ababyeyi 50 b’Intwaza(Incike za Jenoside).

Abarinzi b'igihango bahembwe mu 2016






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND